Huye : Israel Mbonyi yakoze igitaramo cy’amateka-Amafoto

Kuri iki Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020 muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye,Umuhanzi Israel Mbonyi yahakoreye igitaramo cy’amateka yaririmbiyemo abakunzi be afatanyije n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

Ni amateka mashya ! Mbonyi uri ku isonga mu bahanzi bahimbaza Imana bakunzwe yakoreye igitaramo cya mbere mu ntara kuva yatangira umuziki. Ibitaramo bibiri yakoreye mu Mujyi wa Kigali byitabiriwe ku rwego rwo hejuru, umwera waturutse mu murwa wageze i Huye.

Pasiteri Mutagoma Gaudin ni we wayoboye iki gitaramo. Uyu mukozi w’Imana ufatanya kubwiriza no kuririmba yatangiye yinjiza abantu mu mwuka wo kuramya yifashishije indirimbo zo mu gitabo zirimo "Yanyishyuriye".

Yatanze ikaze asaba abitabiriye igitaramo gukoresha Airtel na serivisi zayo. Bitandukanye n’ibindi bitaramo, Umuhanzi mukuru Israel Mbonyi ni we wabanje ku rubyiniro. Umurishyo umuha ikaze wakomwe saa kumi n’iminota icyenda.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ’Nzi ibyo nibwira’ yahise yakirwa neza n’abakunzi b’izihimbaza Imana bari buzuye muri auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Mbonyi yanyuzagamo akaganira n’abakunzi be, akibakubita amaso yagize ati "Mbega byiza !" yaririmbye indirimbo ze zirimo "Ku migezi", "Uri Number One", "Ndanyuzwe", "Ku musaraba", "Mfite impamvu" n’izindi.

Uyu muhanzi yaserutse afite imicurangire yihariye cyane ko yari agaragiwe n’itsinda ry’abacuranzi bakomeye mu muziki uhimbaza Imana.

Yasoje indirimbo eshanu za mbere asoma ku mazi. Mbonyi yafatanyaga n’abantu buzuye muri auditorium kuririmba. Uburyo bamwakiraga bwagaragazaga ko bacengewe n’ibihangano bye biruhura imitima y’abihebye.

Nk’ibisanzwe indirimbo za Mbonyi zishimiwe by’ikirenga. Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana babigaragazaga bavuza akaruru k’ibyishimo. Yasoje indirimbo ye yitwa "Yankuyeho urubanza" ahita ahamagara Prosper Nkomezi.

Umuhanzi Prosper Nkomezi yagaragaje impano idasanzwe

Umuhanzi Nkomezi ari mu bazamukanye imbaraga mu muziki uhimbaza Imana. Impano ye yanyuze benshi barimo na Mbonyi.

Yagize ati "Umunsi wa mbere numva indirimbo za Nkomezi Prosper naguwe neza. Turashima Imana ko ikomeje guhagurutsa abakozi bayo."

Nkomezi wakiriwe mu byishimo byinshi, yatangiye aririmba indirimbo ye "Ibasha gukora", ayikurikiza iyitwa "Witinya".

Uyu musore umaze imyaka itatu mu muziki, indirimbo ze zimaze kwigarurira imitima myinshi. Yakiriwe neza cyane ahabwa amashyi menshi !

Akiva ku rubyiniro yahise agarurwa na Pasiteri Mutagoma Gaudin amusaba gukomeza kuririmba kuri "Witinya" hitswa cyane kuva magambo avuga ko "Ntacyo uzaba, ndi kumwe nawe urarinzwe.’’ Yaririmbye benshi basirimba cyane.

Muri iki gitaramo kandi ntihirengagijwe impano z’abakiri bato kuko umuhanzi Elie uri mu bazamuka yigaragaje cyane. Nubwo indirimbo yifashishije yasaga n’itazwi cyane ariko ijwi rye ryanyuze benshi.

Mu bahanzi babarizwa mu Karere ka Huye bahawe umwanya wo kuririmba harimo Dan Mugabo Gakwaya. Mu ijwi riryoheye ugutwi yifashishije indirimbo ebyiro zirimo iririmbye mu rurimi rw’Igiswahili.

Iki gitaramo cyari giteguye mu buryo abahanzi bakurikirana mu buryo butarambira abacyitabiriye.

Nyuma yo kumva abanyempano bafite amazina atarabyimba, Serge Iyamuremye na we yafatanyije n’Abanye-Huye guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo "Biramvura", "Arampagije" iri mu zatumye izina rye rimenyekana.

Mbonyi yahinduye imyambaro, aririmbana na Jules Sentore !

Israel yaririmbanye Sentore Jule

Nk’umuhanzi wateguye igitaramo, Israel Mbonyi ni we wasoje ibi birori. Mu gice cya kabiri, uyu muhanzi yagarutse yahinduye imyambaro.

Mu gihe mbere yari yambaye ishati isa n’ikoboyi, yayihinduye ashyiramo agapira kera, arenzaho ikoti ry’umukara.

Yanzitse aririmba "Hari ubuzima", yasojwe mu mbyino yishimiwe na benshi. Yayikurikije izirimo "Ku marembo y’ijuru", "Karame" Yanaririmbye "Mbwira", "Ibihe" n’izindi.

Mbonyi yaje guhamagara Jules Sentore atera indirimbo ye “Warakoze “bafatanya kuyiririmba.

Iyi ndirimbo ye yishimiwe cyane. Sentore yasoje avuga ko akunda Mbonyi cyane ndetse azi indirimbo ze zose, ashimangira ko nta ruhinzo rurimo.

Yabajije abantu ati "Murabizi ko nkijijwe ? Ndakijijwe. Murakoze."

Israel Mbonyi yabajije indirimbo yasubiramo asabwa kugarura Prosper Nkomezi. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ye yitwa "Amamara", ayikurikiza "Witinya" yishimiwe cyane ndetse afatanya n’ibihumbi by’abakunda umuziki we kuyiririmba.

Agana ku musozo, Mbonyi wari wahimbawe yifashishije indirimbo zo mu gitabo n’iza Rehoboth Ministries.

Umurishyo uhumuza igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi mu ntara wavugijwe aririmba "Nkwiye kurara iwawe" na "Sinzibagirwa." Indirimbo yue yitwa "Hari ubuzima", yabyinwe karahava mu gusoza igitaramo. Nguko uko Mbonyi yasangiye urubyiniro n’abahanzi bafite icyerekezo mu muziki wahimbiwe Imana.

Igitaramo cyatangiye abacyitabiriye bishimye ndetse umunezero bawukoranye urugendo rw’amasaha asaga atatu n’iminota 30 bataramana n’abahanzi bafite ibihangano bibakora ku mutima.

Umuhanzi Prosper Nkomezi yagaragaje impano idasanzwe

Tanga igitekerezo