Healing Worship team yahurije hamwe ibyamamare mu gitaramo gikomeye

Tariki 25/12/2019 muri Dove Hoteli hateganyijwe igitaramo gikomeye kizahuriza hamwe ibyamamare muri Gospel mu Rwanda batumiwemo n’itsinda rimaze kuba ubukombe Healing worship ni igitaramo cyo kwizihiza ivuka rya Yesu bise : “Christmas Celebration Live Concert”

Healing Worship Team ikunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ; Nta Misozi Calvary, Amba Hafi , Mwami icyo wavuze, n’izindi. Yateguye igitaramo gikomeye aho bifuje gufatanya kwizihiza Noheli n’abakunzi babo ari nayo mpamvu kizaba kuri Noheli tariki 25 Ukuboza ku Gisozi muri Dove Hotel guhera saa cyenda z’amanywa imiryango ikazaba ifunguye.

Muri iki gitaramo Healing Worship Team ikazaba ifatanya n’bahanzi n’amatsinda amaze gufata imitima ya benshi hano mu Rwanda no mu karere nka Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries n’umwigisha Pastor Aaron Ruhimbya umushumba wa Evangelical Restoration church Kimisagara.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Kugura itike mbere y’uko iki gitaramo kiba, mu myanya isanzwe ni 3,000Frw, naho mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 10,000Frw bakanaguhamo impano ya interineti yihuta (4G) y’ukwezi ya Mango ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe ameza yo mu myanya y’icyubahiro ku bantu umunani igura 120,000Frw.

Kugeza ubu aya matike araboneka hirya no hino muri Kigali kuri Zion Temple Gatenga, Calvary Ministry-Remera, Fousquare Gospel church Kimironko, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Power of Prayer church Kabeza, Bethesda holy church Gisozi, Camellia Coffe Chic, Camellia Coffe Kisimenti, Camellia Coffe UTC, T2000 Supermarket Mango shop, 4G Square Pension Plaza, Mango 4G KCT shop na Mango 4G Remera Corner.

Tanga igitekerezo