Gitwaza yohereje umusemuzi we Pasiteri Rwomushana muri Zion Temple mu Bwongereza

Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Authentic World Ministries yohereje umusemuzi we (interpreter) Pasiteri Rwomushana Charles kuyobora Itorero rya Zion Temple aho azamara ukwezi.

Muri gahunda ya Gitwaza yo gushinga amatorero mu bice bitandukanye by’Isi, yatangiye kuyongerera imbaraga.

Kuva ku wa 11 Kanama 2019, yatangiye kohereza abo yise ‘abamisiyoneri’ ahari amashami ya Zion Temple ngo bakoreyo ivugabutumwa, bagure umurimo.

Ku ikubitiro yahereye kuri Pasiteri Emma GBEREKPEE woherejwe i Dallas na Pasiteri Rwomushana Charles werekeje i Manchester, aho bazamara ukwezi.

Apostle Gitwaza yabahaye impanuro mu materaniro yabereye muri Zion Temple mu Gatenga, abasaba kwemera kuzakoreshwa n’Imana.

Yagize ati “Muzabe abagabo, ntimuzadukoze isoni. Muzabe intumwa nziza za Zion Temple. Ubupfura bwanyu buziyongere kandi abantu mugiye kureba ntimuzabatenguhe. Muzibande ku ijambo ry’Imana kuko ni ryo ridacumura.’’

Yababwiye ko amatorero boherejwemo avuye mu bihe bikomeye ku buryo bisaba gukora cyane no kwitwararika.

Ati “Irya Dallas ni rishya rimaze amezi atandatu. Genda (Pasiteri Emma) ujye kubaka itorero, twizeye ko uzabikora.’’

Yanabwiye Rwomushana ati “Mu Bwongereza genda uzamure urubyiruko, abakirisitu bakeneye Imana, baranyotewe.’’

Gitwaza yabwiye abapasiteri ko bakwiye kubaho ubuzima bw’abavugabutumwa.

Ati ‘‘Nibabafata nabi muzakomeze mubashimire, ntimuzitotombe. Nibwo buzima bw’abamisiyoneri. Ishusho babafiteho bazayibabonemo inshuro nyinshi. Muzigishe, muzakomeze, muzacyahe, muzakosore bijyanye n’ijambo ry’Imana. Bazatwandikire batubwire ko mwatwohereje abantu b’imfura.’’

Yongeyeho ko ‘‘Nujya kwigisha wenyine, ugasanga uri kumwe n’umuyobozi gusa uzabwirize intebe. Uzafungure Bibiliya ubwirize intebe. Muzajyemo musenge, muhanure abantu mu mwuka, musenge. Muzakire abantu barimo abaje kubabwira ibibazo. Muzabereke ko mutari Imana ngo mukore byose ahubwo ibyo mudashoboye, muzabyereke Imana.’’

KIRAZIRA GUSABIRIZA

Gitwaza yasabye Pasiteri Rwomushana na Emma kutazategera amaboko abakirisitu kuko Imana izicira inzira.

Ati “Ntimuzasabe abakirisitu kubagurira imyenda y’abana cyangwa impano zabo. Imana izabamenya, izabagaburira kandi ibagarure. Nta mfura isaba, uraceceka Imana ikakwibuka.’’

Pasiteri Rwomushana ku wa 13 Kanama 2019 nibwo yahagurutse yerekeza i Manchester mu Bwongereza.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Rwomushana yagize ati “Nta buryo bwiza bwo koherezwa muri misiyoni nko guhabwa isengesho n’abakozi b’Imana.
Ndashimira byimazeyo umubyeyi wanjye mu mwuka, Apostle Paul Gitwaza wangiriye icyizere cyo gukorera munsi y’ubwenge bwe no gusigwa kumuriho. Niteguye kubana namwe Zion Temple Manchester.”

Umurimo we wa mbere uzahurirana n’igiterane cy’urubyiruko giteganyijwe ku wa 16-18 kanama 2019 cyanatumiwemo umuhanzi Israel Mbonyi.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhagurutsa abaramyi b’ukuri’’ cyateguwe na Authentic World Ministries ishami rikorera mu Bwongereza.

Kucyinjiramo bisaba kwishyura amayero 25 naho abazagurira itike ahazabera igitaramo bazishyura amayero 30.

Pasiteri Rwomushana Charles yayoboraga Paruwasi ya Zion Temple Kibagabaga [umwanya yagiyeho muri Gicurasi 2017 asimbuye Pasiteri Kabagema Célestin weguye ku nshingano ze].

Yamamaye cyane kubera ko yahagararanye na Gitwaza ahantu henshi amusemurira haba mu rusengero no mu bindi bikorwa bya leta.

Pasiteri Rwomushana yashimye Gitwaza wamugiriye icyizere
Igitaramo cya mbere Pasiteri Rwomushana yatumiwemo mu Bwongereza azagihuriramo na Israel Mbonyi
Pasiteri Emma na Pasiteri Rwomushana Charles barambitsweho ibiganza bisabirwa umugisha
Pasiteri Emma na Pasiteri Rwomushana Charles barambitsweho ibiganza bisabirwa umugisha

Ibitekerezo

  • Wow byiza cyane nukuri bahabwe umugisha.

  • IMANA yomw Ijuru ijyikomeza ibuzuze imbaraga

Tanga igitekerezo