Gentil Misigaro yasohoye indirimbo “Nzamura” yakoranye na Fortran Bigirimana

Gentil Misigaro yasohoye indirimbo ye nshya yise “Nzamura” yakoranye n’undi muhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Fortran Bigirimana utuye mu Bufaransa.

Indirimbo nshya ya Gentil Misigaro yari yayiteguje abakunzi be ubwo aheruka mu Rwanda. Yabwiye Itangazamakuru ko ”Mfite indirimbo nyinshi nitegura gusohora mu minsi iri imbere, mfite izanjye njyenyine ariko hari n’izo nagiye nkorana n’abandi bahanzi nka Bigirimana Fortran uba mu Bufaransa.”

Aba bagabo bose basanzwe ari abahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo bagize uruhare mu kuyikora itunganywa neza na Aaron Nitunga. Aba bahanzi muri Gashyantare 2020 bahuriye mu gitaramo mu Bubiligi, ari nabwo banogeje umushinga wo gukora indirimbo.

Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse nk’isengesho risaba Imana gutanga intsinzi mu bihe bikomereye Isi.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ni isengesho, turi gusaba Imana kugira ngo itwambike imyambaro mishya, idukure muri aka gahinda, imibabaro n’ingorane turi kunyuramo. Ituzamure hejuru ku misozi, iduhe intsinzi tuneshe ibi bihe turimo kunyuramo bigoye.’’

Uyu muramyi yahuje imbaraga na Bigirimana Fortran ngo yagure ivugabutumwa mu mfuruka zose z’Isi.

Yakomeje ati “Nahisemo gukorana nawe ku mpanvu zitandukanye. Zimwe muri zo navuga ni uko duhuje iyerekwa ryo kwagura umurimo dukora w’ivugabutumwa tubinyujije mu ndirimbo tukawugeza ku Isi hose. Dusanzwe turi inshuti, kandi twese tunogerwa n’indirimbo zituje. Narebye mu zindi ndirimbo zose nanditse mbona iyi ariyo nziza idukwiriye bitewe n’injyana n’amajwi yacu.’’

Yavuze ko mu ivugabutumwa ry’indirimbo ari ingenzi gufatanya n’abandi bahanzi mu gukwirakwiza ubutumwa hose no kubugeza ku bantu benshi.

Misigaro avuga ko mu gihe Coronavirus izaba yatanze agahenge, azatangira gusoza umushinga we wo gushyira hanze album ye izaba iriho indirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi. Ni album iri gutunganywa n’abarimo Producer Bruce, Marc Kibamba, Myma na Nitunga Aaron.

Gentil Misigaro usanzwe uba muri Canada yaherukaga mu Rwanda mu minsi ishize aho yari yitabiriye igitaramo cya Adrien Misigaro icyakora kitabaye kubera ko cyahagaritswe ku munota wa nyuma n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Nyuma yuko iki gitaramo gihagaritswe aba bahanzi biyemeje gutaramira abakunzi babo mu gitaramo cyabaye Live kuri Youtube abantu babikurikirana imbonankubone.

Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo ’Biratungana’, ’Hano ku Isi’, ’Hari imbaraga’, ’Yesu ndiye Dereva’, ‘Hano ku Isi’, ‘Buri munsi’, ’Iyo mbimenya’ n’izindi nyinshi zamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Fortran Bigirimana wakoranye indirimbo na Gentil Misigaro we azwi mu ndirimbo zirimo ‘Nimumfashe dushime’, ‘Ni amahoro’, ‘Ntaco Nzoba’, ‘Je suis en Paix’ n’izindi. Mu 2019 yakoze album yitwa ‘C’est ma saison’ aza kuyishyira mu rurimi rw’Ikirundi yitwa ‘Turidegemvya’ n’Icyongereza yitwa ‘We are free’.

Reba indirimbo nshya ya Gentil Misigaro na Bigirimana Fortran

Tanga igitekerezo