Gentil Misigaro n’umugore we baritegura kubyara imfura

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro n’umugore we Rhoda Mugiraneza baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, umuramyi Gentil Misigaro yagiye kuri Instagram ye, ashyiraho ifoto ari kumwe n’umugore we Rhoda Mugiraneza ayivugiraho amagambo ashimagiza urubavu rwe.

Ati “ Abagore benshi bakoze ibintu byiza ariko wowe uri ikirenga. Uburanga bushobora kukujijisha kandi ubwiza burashira. Umugore ukwiye gushimwa no kuratwa ni utinya Imana. Muhe icyo akwiye cyose kandi umuhunde ibisingizo.

Iyi foto Gentil Misigaro yakoresheje asingiza umugore we, igaragaraho Rhoda Mugiraneza yambaye ikanzu y’ubururu igera mu mavi, ndetse biragaraga ko atwite inda nkuru.

Umwe mu bamukurikira yabiteye imbona abirwa Gentil ati “Muri beza muvandi, kandi ndi kubona undi mugisha ugiye kuza vuba.”

Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza baba muri Canada. Bakoze ubukwe tariki 16 Werurwe 2019 mu birori byabereye ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Gentil Misigaro uheruka i Kigali aho yari yaje mu bitaramo byasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19, yabwiye KISS FM ko urushako rwamuryoheye kurusha ibindi byose ku Isi.

Ati “Ni uburyohe ndakubwiye, bimeze neza. Ntabwo ari ugutera ishyari abatarashaka cyangwa kubabwira ko bakoze amakosa bazabigeramo[…] Iyo utarashaka hari byinshi uba ukora wenyine ariko iyo umaze gushaka muba muri babiri. Urubona uko mberewe ubu urabyibuka umwaka ushize ntabwo nari meze gutya.”

Uyu muramyi aheruka gushyira hanze indirimbo yise “Nzamura” yafatanyije na Fortran Bigirimana ukomoka mu Burundi.

Tanga igitekerezo