Gasabo : Umugore yapfiriye mu rusengero ari guhimbaza Imana

Umukirisitu w’Itorero Communauté Méthodiste-Unie Internationale ryo mu Murenge wa Kinyinya, Uwimana Anne Marie, wari mu kigero cy’imyaka 27, yaguye mu rusengero ubwo yarimo kuririmba, ahita yitaba Imana.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu ubwo abakirisitu bari mu masengesho muri uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, nibwo uyu mugore yikubise hasi ahita apfa.

Abasenganaga na we batangaje ko uyu mubyeyi yaje gusenga ari muzima nta kibazo yari afite ariko yaje guhaguruka mu gihe cyo guhimbaza yikubita hasi, ahita ashiramo umwuka.

Umukozi w’Akagari ka Kagugu ushinzwe Iterambere, Nzajyibwami Etienne, yavuze ko nta kibazo kizwi uyu mugore yari afite, ahubwo abo basenganaga na bo batunguwe.

Ati “Yarimo asenga ahagurutse n’abandi barimo guhimbaza ahita yikubita hasi arapfa. Turacyakurikirana ngo tumenye icyateye urupfu rwe.”

Nzajyibwami yakomeje avuga ko n’umugabo we yahageze akemeza ko nta kibazo yari asanzwe afite.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru, gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.

Umugore yapfiriye mu rusengero rwo mu Karere ka Gasabo ubwo bari mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana

Tanga igitekerezo