Elsa Cruz uririmba muri Korali Yesu Araje ari kunyungutira ukwa buki i Rubavu

Umuhanzi Muhayimana Elisa Claude wamamaye nka Elsa Cruz uri mu bakomeye muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi akomeje kwishimira iminsi ye ya mbere y’urushako aho yagiye kurira ukwezi kwa buki n’umugore we Bayiramye Chantina ku mucanga i Rubavu.

Elsa Cruz na Bayiramye bahamije isezerano ryo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu birori byabaye ku wa 20 Ukwakira 2019.

Amakuru Aheza.com ikesha inshuti za hafi za Elsa ni uko we n’umugore we bagiye kurira ubuzima bw’ukwezi kwa buki i Gisenyi, aho biteganyijwe ko bazamara icyumweru mbere yo kugaruka mu Mujyi wa Kigali.

Imwe mu mafoto yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga agaragaza we n’uwo yihebeye bafata ifoto hafi y’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Elsa na Bayiramye bashyingiwe bari bamaranye imyaka isaga ine bari mu munyenga w’urukundo. Isezerano ryo kubana akaramata barishyiriyeho umukono mu rusengero rw’Abadiventisiti rwa LMS Kamukina ku Kacyiru aho bahamirije bidasubirwaho ko batangiye urugendo rwo kubana nk’umubiri umwe uzatanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’imiryango yombi. By’umwihariko Elsa Cruz yari ashagawe n’abiganjemo abahanzi bafite amazina azwi mu muziki uhimbaza Imana.

Abitabiriye ubu bukwe bwayobowe na MC Philos, bakiriwe mu Busitani bwa SOS ku Kacyiru.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, Elsa Cruz yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuko Imana yasohoje isezerano ryayo kuri we.

Yagize ati ‘‘Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, yaduhaye ubukwe bwiza, tumusezeranyije kuzamukorera kugera ku mwuka wacu wa nyuma.’’

Yashimangiye ko mu byo yakundiye umugore we ari uko afite kubaha Imana muri we.

Ati ‘‘Chantina ni umukobwa wubaha Imana, ukunda gusenga kandi afite indangagaciro z’umukobwa w’Umunyarwandakazi wakwifuzwa na buri wese. Naramusengeye, namweretse Imana kuva kera nta mukunzi mfite.’’

Ibi birori byakurikiye ibyo gusaba no gukwa byabereye mu Karere ka Rwamagana ahazwi nko kwa Gahiza.

Elsa Cruz na Bayiramye basezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 17 Ukwakira 2019, mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Amafoto ya Elsa Cruz arushinga

Wari umunsi udasanzwe kuri bombi

Tanga igitekerezo