Dominic Ashimwe yahishuye impamvu yasubitse igitaramo cyari gitegerejwe na benshi

Umuhanzi Dominic Ashimwe yatangaje ko impamvu yigijeyo itariki yagombaga gutaramiraho abakunzi b’umuziki we ari impamvu z’umuryango we kuko byamusabye kutaboneka cyane i Kigali kugira ngo abashe gukomeza imyiteguro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw , yasobanuye impamvu iki gitaramo cyagombaga kuba Ku wa 30 kamena 2019 avuga ko kitasubitse ahubwo habayeho kwigiza amatariki inyuma kugira ngo hanozwe imyiteguro bityo igitaramo kizarusheho kugenda neza kurusha uko byari kugenda mbere.

Umuhanzi Ashimwe yakomeje asobanura ko impamvu yahisemo kwigize imbere igitaramo cye ari ukugira ngo hanozwe imigendekere myiza yacyo , kuko ku cyasubitswe ntabwo yabashije kuboneka I Kigali uko bikwiriye ngo asubiremo indirimbo, ngo yitabire inama za komite itegura igitaramo cyangwa ngo yubahirize gahunda y’abaterankunga bitewe na gahunda yabonetse mu muryango we bigatuma ajya mu ntara kenshi kuko yagombaga kuhaba ku buryo bwuzuye.

“Igitaramo kiracyahari ,turacyakora inama zigitegura ndetse no kunoza imigendekere yacyo ngo izagende neza. Icyo twasubitse ni ukubera ko ,ntabwo byashobotse kuboneka i Kigali kenshi, hari gahunda yabayeho mu muryango bigatuma njya mu ntara kenshi ,nka mukuru wabo rero nagombaga kuba mpari kandi mu buryo bwuzuye. sinabonetse mu ma repetition uko bikwiriye , abaterankunga gahunda zabo sinzubahirize kubera kuba ntari i Kigali, inama zimwe na zimwe za komite itegura sinzibonekemo kandi arinjye bireba.”

Tumubajije igihe ateganya gusubukurira icyo gitaramo, Dominic akomeza avuga ko yashakaga kugikora mu kwezi kwa nzeri ariko amatariki yashakaga yasanze aho yagombaga gukorera hari izindi gahunda zizaberamo ,akaba ateganya kureba ko m’ukwakira byazakunda bitewe n’amatariki ateganya, bitakunda akareba ko mu gushyingo byakunda , naho byaramuka byanze akareba ko hari ahandi haboneka.

Ashimwe usengera muri ADEPR asoza avuga ko kubona itariki bigoranye kuko muri uyu mwaka harimo ibitaramo byinshi kandi akaba yifuza ko ibitaramo bitagongana kugira ngo habeho gushyigikirana kuzuye.

Muri icyo gitaramo cyo kuwa 30 kanama 2019 ninabwo Dominic yateganyaga kumurika album ye igizwe n’indirimbo nyinshi zirimo izizwi nka : Azanyibuka, Wambereye imfura, Ndishimye n’indi yitwa Akadomo ka nyuma.

Ashimwe Dominic ari mu bahanzi bakunzwe cyane kuva mu mwaka wa 2009

Tanga igitekerezo