Diana Kamugisha na Ashimwe Dorcas bahuje imbaraga bahumuriza abatuye Isi mu ndirimbo ’Imana izabigarura’-VIDEO

Umuramyi Diana Kamugisha uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ’Imana izabigarura’ yakoranye na Ashimwe Dorcas uzwi cyane mu itsinda The Blessed Sisters yari ahuriyemo n’abavandimwe be babiri ariko kuri ubu akaba ari gukora umuziki ku giti cye.

Amashusho y’iyi ndirimbo ’Imana izabigarura’ yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, akaba yarafashwe ndetse agatunganywa na Producer Fefe Faith umwe mu ba Producer b’abahanga muri Gospel. "Nahisemo ko dukora amashusho y’iyi ndirimbo kuko numvaga abantu benshi bishobotse yabageraho muri ibi bihe bigoye". Ayo ni amagambo ya Diana Kamugisha ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya.

Yakomeje ati "Itorero rya Kristu ririmo guca mu bihe bigoye, ririmo kunyeganyezwa ariko hari ibyiringiro ko ’Ubwiza bw’Inzu ya nyuma buzaruta ubw’iya mbere. (Hagayi 2:9). Rero n’aho byacika, isezerano Imana ifitanye n’abana bayo ntirishobora guhinduka". Yahumurije abatuye Isi bose, ati "Ndasaba benedata aho bari hose ku Isi basubiremo imbaraga n’ibyiringiro ko ibyo inzige zariye byacu byose Imana izabigarura ikubye kabiri".

Si ubwa mbere Diana Kamugisha na Ashimwe Dorcas bakoranye indirimbo kuko hari indi ya Pasika bigeze gukorana ya yitwa ’Blood on Calvary’. Diana Kamugisha ari mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n’umwe mu bawurambyemo. Yegukanye amashimwe atandukanye mu muziki nk’umuhanzikazi wakoze kurusha abandi ndetse ibihangano bye bikunzwe n’abatari bacye mu gihugu.

Tanga igitekerezo