Diamante wa Young Grace yatuwe Imana, arambikwaho ibiganza na Prophet Sultan (Amafoto)

Umusaza Simiyoni yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga ihumure ry’Abisiraheli. Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera ko atazapfa atabonye ihumure ry’Abisiraheli, ariwe Mesiya wakuyeho ibyaha by’abari mu Isi.

Simiyoni yamaze imyaka myinshi ategereje ko Yesu avuka. Byatumye n’Imana imurinda ntiyapfa, kuko yari yaramusezeranyije ko atazapfa atarabona umukiza.

Umunsi umwe yamuteruye mu rusengero nuko aravuga ati “Noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’ uko wabivuze kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye kera kuba umucyo uvira amahanga.” (Luka 2:29)

Kuva icyo gihe byabaye umuco ku bemeramana ko umwana uvutse ashyikirizwa abatambyi bakamurambikaho ibiganza bimuhesha umugisha.

Ibi ni nako byagenze kuri Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace mu muziki wibarutse imfura ye yise ‘Diamante’ ku wa 24 Kanama 2019.

Uyu muraperi n’umukobwa we bagaragaye bari mu rusengero rwa River of Joy and Hope Ministries, barambitsweho ibiganza na Munyemana Eric [Prophet Sultan] uriyobora.

Ni igikorwa gisanzwe mu itorero cyo guhesha umugisha umwana muto, akerekwa Imana nkuko u Rwanda rwatuwe Kirisitu Umwami.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Prophet Sultan yashimagije ubwiza bw’umukobwa wa Young Grace.

Yagize ati “Zaburi 127 : 3-5 ‘Erega abana ni impano itangwa n’Uhoraho, urubyaro ni byo bihembo atanga ! Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro, bamubera nk’imyambi intwari ifite ku rugamba. Hahirwa uwabyaye benshi, bamubera nk’imyambi yuzuye umutana. Bene uwo ntazatsindwa, ntazatsindwa naburanira n’abanzi be aho ibibazo bikemurirwa.’’

Ubutumwa bukomeza buti “Young Grace, umukobwa wawe Diamante ni mwiza bihebuje.’’

Uyu muhanzikazi yasubije ashima uwo agereranya na se mu buryo bw’umwuka. Ati "Urakoze mubyeyi.’’

Young Grace asanzwe ari umukirisitu wo kwa Sultan, umwana we yageze ku Isi asanga yaramukoreye indirimbo yise ‘Diamante’.

Uyu muraperikazi w’imyaka 25 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu Ikipe ya Heroes FC ari nawe se w’uyu mwana. Gusa iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga.

Young Grace n'umwana we bafashe ifoto bari kumwe na Prophet Sultan
Prophet Sultan yatuye amagambo y'umugisha kuri Diamante
Prophet Sultan asengera Young Grace n'umwana we
Ubutumwa Intumwa y'Imana Sultan yanyujije kuri Instagram

Tanga igitekerezo