Deborah Masasu umukobwa wa Apostle Masasu yakorewe ibirori biteye ubwuzu byo gusaba no gukwa - Amafoto

Uwamahoro Deborah Masasu umukobwa w’imfura ya Apostle Ndagijimana Joshua Masasu usanzwe ayobora itorero Evangelical Restoration church ku isi, yasabwe anakobwa n’umukunzi we Musafiri Thacien, mu birori bikomeye byitabiriwe n’imbaga yiganjemo abakomeye.

Umuhango w’ibi birori byari bibereye ijisho watangiye ahagana Saa Munani z’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu taliki , bikaba byabereye busitani bwegeranye n’ikibuga cya Golf kuri SOS Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Urukundo rwa Deborah Masasu n’umukunzi we Musafiri Thacien ntirwigeze ruvugwa igihe kinini, dore ko urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana cyane muri Gicurasi 2019, ubwo ku itariki 19 z’uko kwezi Musafiri yuriye indege agasanga Deborah muri America aho yari amaze iminsi maze agatera ivi amusaba ko bazabana, akanamwambika impeta y’urukundo.

Icyo gihe umukobwa ntiyajijinganyije yahise amwemerera urukundo, amubwira ati :’ YEGO’, maze bahita batangira gusangiza inshuti n’abavandimwe nk’uko biggaragazwa n’amafoto bafashwe ubwo bari muri ibyo byishimo bidasanzwe.

Itungurana ry’urukundo rw’aba bombi riherutse no gushimangirwa na Apostle Joshua Masasu mu minsi ishize ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana imbaga y’abakirisitu ku itorero rye i Masoro, aho yakomoje ku kuba ubukwe bw’umukobwa we yarabuhanuye umwaka ushize, avuga itariki ndetse n’ukwezi buzaberaho, bihanurwa atarakundana n’uyu musore, Musafiri wamaze kumusaba no kumukwa.

Uwamahoro Deborah Masasu umukobwa w’imfura wa Apostle Joshua Masasu na Pastor Lydia Masasu yamenyekanye cyane mu itsinda rya Shining Stars ribyinira Imana mu mbyino zitandukanye yaba iza kinyarwanda n’izindi zigezweho ku isi, akaba ari nawe waritangije.

Tariki 25 Kanama 2019 ni bwo Deborah Masasu yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal shower), byitabiriwe n’inshiti n’abavandimwe b’uyu mukobwa, aho bamuhaga impanuro z’uburyo azitwara mu rugo rwe.

Uwamahoro Deborah Masasu na Musafiri Thacien usanzwe akora akazi k’ubuganga, bazasezerana imbere y’Imana n’imiryango ku wa 7 Nzeri 2019 mu birori bizabera muri Intare Conference Arena.

Tanga igitekerezo