Danny Mutabazi yakebuye abatarakizwa mu ndirimbo nshya ivuga ku isaha Yesu yapfiriyeho

Umuhanzi w’umunyempano mu muziki uramya ukanahimbaza Imana, Danny Mutabazi, yasohoye indirimbo nshya yise ‘ Saa Cyenda’, avugamo urukundo rw’ikirenga Imana ikunda abantu, anatangamo impanuro ku batarakira agakiza gatangwa ku buntu.

Indirimbo nshya Mutabazi yise ‘Saa Cyenda’ ya Danny, avugamo ko ku isaha ya Saa Cyenda ubwo Yesu yashiragamo umwuka ari umunsi atazibagirwa kuko aribwo yahumutse amaso akamenya imigambi Imana imufiteho, ariyo kumucungura.

Mutabazi wamenyekanye mu bihangano bihembura benshi birimo ‘Calvary’, yazamuye ibendera rye, ‘Ntiyasinziriye’, ‘Amarira y’Ibyishimo’ n’izindi benshi basigaranye mu mutwe no ku mitima yabo.

Hari aho aririmba ati “ Imigambi myiza Yesu wari umfiteho nayimenyeye mu rupfu rwawe. Saa Cyenda i Gologota nibwo umwuka wawe waheze, bakujyana mu gituro ariko icyo nshima ni uko wasize ukoze ibirori mu mutima wanjye.”

Mutabazi yavuze ko indirimbo ‘Saa Cyenda’ yayikoze biturutse mu ihishurirwa yagize, ashaka kurinyuza mu nganzo agaragaza urukundo rutagira akagero Yesu yakunze abatuye Isi kugeza abitangiye.

Yagize ati “Ubutumwa burimo ni ubwo kwibutsa abantu urukundo rwa Yesu n’uko yadupfiriye kugirango batibagirwa ngo bareke inzira y’agakiza. Ikindi ni ukuvuga urukundo rwe ngo abatarakizwa bahindukire bakizwe.”

Indirimbo ‘Saa Cyenda’ ya Danny Mutabazi ije ikurikira iyitwa ‘Amarira y’Ibyishimo’ yasohoye mu mezi atanu ashize.

Umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, Danny Mutabazi, aheruka gukora igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kumurika album ye y’amashusho yise ‘Calvary’ cyabereye kuri Dove Hotel ku wa 2 Kamena 2019.

Mutabazi yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2015, amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi kuva atangiye umuziki.

Indirimbo yitwa ‘Calvary’ ni yo yazamuye izina rye mu ruhando rw’abakunda umuziki uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana” n’iyitwa “Amarira y’Ibyishimo” aheruka gushyira ku mugaragaro.

Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w’imyaka 25 yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004.

Umva hano indirimbo nshya ya Danny Mutabazi yise "Saa Cyenda’’

Danny Mutabazi yasohoye indirimbo nshya yise "Saa Cyenda"

Tanga igitekerezo