Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo ‘MU MABOKO YAWE’ yuje ubutumwa bw’ihumure

Chorale Christus Regnat ibarizwa muri Kiriziya Gatolika Paruwasi Regina Pacis/Remera,yasohoye indirimbo ‘MU MABOKO YAWE’ ihumuriza abihebye biturutse ku bihe bikomeye isi irimo byo kurwanya coronavirus.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, ibikorwa hafi ya byose mu isi byarahagaze, imirimo irahagarara, inganda zifunga imiryango ndetse insengero n’andi materaniro abantu bahuriragamo basingiza Imana nabyo iki cyorezo ntikabirebeye izuba .

Izo ngaruka rero ziturutse kuri Koronavirusi zakomye mu nkokora abaririmbyi, baba abaririmba ku giti cyabo cyangwa se abaririmba mu buryo bw’amatsinda aribwo Chorale Christus Regnat ibarizwamo.

Chorale Christus Regnat itangaza ko nyuma yo kubona ko abantu benshi bihebye bitewe n’impamvu nyinshi iki cyorezo cyatuzaniye bahisemo gukora mu nganzo ngo bafashe abakristu n’abantu muri rusange kongera gutekereza k’Umusumbabyose ari nawe ufite intangiriro n’iherezo ku bibera mu isanzure dutuyemo, n’uko batugenera indirimbo yitwa “MU MABOKO YAWE”.

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa buhumuriza, bwubaka kandi bukarema imbaraga buri wese muri iki gihe isi iri mu ruhuri rw’ibibazo byatewe n’iki cyorezo cya Koronavirusi.

Iyi ndirimbo yubatse mu magambo y’umwimerere y’Umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi n’umwarimu wa Muzika Bahati Wellars umwe mu bagize Chorale Christus Regnat wicaye agasesengura ibi bihe agasanga ibyo turi gucamo tugomba kwishyira mu biganza by’Imana n’aho agira ati : “Mu maboko yawe Dawe ni ho nshyize amizero yanjye, mu biganza byawe Mana yanjye ni ho nshyize imbaraga zanjye, Dawe rinda ukwemera ngukesha, nirunduriye mu gushaka kwawe Nyagasani ni wowe ungize”.

Umuhimbyi (Bahati Wellars) amaze guhimba indirimbo no kuyandika neza mu manota, abagize chorale bagize igitekerezo cyo kuyigira ku mbuga nkoranyambaga buri wese aho ari mu rugo maze abarimu batangira kwigisha nk’uko imyitozo ubusanzwe yo kwiga indirimbo yakorwaga.

Nyuma yo kwiga indirimbo boherereje amanota y’indirimbo utunganya indirimbo mu majwi (audio producer) witwa Emmy Pro ufite studio yitwa Universal record, amaze gukina/gucuranga umuziki arongera arawuboherereza buri wese ashyiramo ijwi rye mu rugo akoresheje telephone ye maze ayo majwi akusanywa na producer arayahuza akuramo indirimbo y’amajwi (Audio).

Nyuma rero yo gukora audio ntibyagarukiye aho ahubwo bifashishije ikoranabuhanga muri iyi minsi rifasha abantu kuba baririmba batari kumwe nyamara ubabona akababona hamwe ryitwa “Virtual Choir” maze bahuza amashusho buri wese yafashe atunganywa n’umwe mu baririmbyi ba Chorale Christus Regnat witwa Eugene Havugimana ubu uri mu gihugu cy’Ubutariyani aho

MU MABOKO YAWE By Chorale Christus Regnat

Tanga igitekerezo