Choeur International yateguye igitaramo izifashishamo indirimbo ya M’bilia Bel

Choeur International de Kigali yateguye uruhisho rurimo n’indirimbo ya M’bilia Bel mu gitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani igiye gukorera mu Mujyi wa Kigali.

Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019 muri Lemigo Hotel, aho kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuyobozi wa Choeur International de Kigali, Shimagizwa Alain Richard, yabwiye itangazamakuru ko igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 13, batangiye kugikora kuva iri tsinda ryashingwa.

Ati “Buri mwaka dukora igitaramo kiba kivuga kuri Noheli tukaririmba indirimbo zitandukanye ariko na none si ibyo gusa tureba n’indirimbo zisanzwe zizwi. Urugero nk’uyu mwaka mu gaseke kacu harimo indirimbo ya M’bilia Bel abantu bamenye nkaba nshishikariza abantu kuzaza. Ni igitaramo dutegura kuva Choeur International yashingwa.”

Yavuze ko by’umwihariko uyu mwaka by’umwihariko bazacurangisha ibicurangisho byinshi bitandukanye kandi mu yindi bitarajyaga bibaho.

Abaririmbyi b’iri tsinda biteguye iki gitaramo mu buryo bukomeye cyane ko badasiba gukora imyitozo kugira bazataramane n’ababakunda neza.

Iki gitaramo kizaba gikubiyemo indirimbo zigiye zitandukanye zirimo izamenyekanye cyane mu Isi ya muzika ziririmbwe mu buryo bw’umwimerere kandi zatunganyijwe na bamwe mu bagize Choeur International.

Mu ndirimbo zizaririmbwa higanjemo indirimbo zitandukanye nka Classique, pop, na R&B.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5 000 Frw mu myanya isanzwe na 10 000 Frw mu y’icyubahiro.

Amatike yacyo ari kuboneka kuri Lemigo Hotel, Librairie ya St Michel ashobora no kuboneka umuntu anyuze kuri umwe mu bagize Komite ya Choeur International de Kigali.

Tanga igitekerezo