Byinshi utamenye ku buzima bwa Israel Mbonyi

Umuhanzi Isarael Mbonyi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje byinshi ku buzima bwe birimo no kuba yarize pharmacy (ibijyanye n’imiti) akaba abura umwanya wo kubikora.

Mu kiganiro Mbonyi yagiranye n’umunyamakuru yatangaje bimwe mu bintu abantu benshi batari bazi ku buzima ibyo akunda ndetse n’amwe mu mabanga y’ubuzima bwe bwite.

Abajijwe igihe ateganya gukorera ubukwe yasubije ari hagati ya 2020 na 2030 ko kandi yifuza kuzabyara abana bane. Abajijwe aho agaragaza intege nke yasubije ko icyo yiyiziho ari uko adakunda gukora imyitozo ariko nanone akaba umwanditsi mwiza.

Abajijwe igitaramo cyamuryoheye yasubije ko yaryohewe cyane n’igitaramo yakoreye Ottawa muri Canada. Abajijwe umuntu yakwiyambaza igihe yaba ahuye n’ikibazo yasubije ko ise umubyara ariwe muntu wa mbere yakwiyambaza.

Umuhanzi Mbonyi abajijwe icyo umuntu yamukorera igihe yaba ababaye yasubije ko akunda guseka bityo ko uwamusetsa yaba amumaze agahinda. Abajiwe uko aba ameze iyo ashonje Israel yasubije ko iyo ashonje aba ananiwe ku maso.

Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse berekanya ko ari abahanga mu myandikire no mu miririmbire ku buryo budashidikanywaho n’uwariwe wese.

Tanga igitekerezo