Byinshi utamenye ku butunzi bwa Apostle Dr. Paul Gitwaza

Ubusanzwe abantu bamenyereye ko abayobozi b’amadini n’amatorero ari bamwe mu baherwe batuye iyi Si ariko ku Ntumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza we birasa n’ibihabanye cyane n’ibyo benshi bamutekerezagaho kuko n’ubwo ayobora idini rikomeye kandi risengeramo abakire benshi ndetse itorero rye rikaba rifite andi mashami atandukanye mu Burayi no muri Amerika, we avuga ko aba mu kazu (annexe) k’ibyumba bibiri gusa ndetse konti ye itajya irengaho ibihumbi 50-200 Frw.

Ibi yabitangarije mu kiganiro zoomIn gica kuri Televiziyo y’u Rwanda ubwo umunyamakuru yamubazaga byinshi ku bimuvugwaho birimo kujya ikuzimu n’icyumba agira kidafungurwa.

Gitwaza yagize ati “Nonese waba muri annexe (akazu gato) y’ibyumba bibiri ukagira n’ikidafungurwa ! Mfite abana mbana na bo abandi baba muri salon iwanjye, nanjye nkarara mu cyumba kimwe iyo ndi mu Rwanda. Abana ba bashiki banjye bakarara mu kindi cyumba ari batatu bagerekeranye. Singira inzu mu Rwanda. None se wambwira ngo icyo cyumba mpisha ni cyumba ki ?”

Apostle Gitwaza mu kurushaho kwerekana ko nta mitungo agira yavuze ko n’ikibanza yaguze cyamunaniye kucyubaka kuko nta mafaranga agira.

Asubiza ikibazo cy’uko abantu benshi bavuga ko abantu bakize ari abo mu madini, Gitwaza yasubije ko ababivuga babivugishwa n’inzara kuko babona abantu bakagira ngo n’ifaranga mu gihe nyamara abo babona bose ari ababa bakeneye Imana.

Intumwa Gitwaza yakomeje asobanura ko icyatumwe aza gukorera Imana atari ifaranga kuko yari kujya kurishakira mu kwiga gukanika no gutwara indege muri Australie nk’uko byari mu nzozi ze.

Ati “Icya mbere njyewe nza gukorera Imana, si ifaranga nashakaga kuko nashatse kurikorera najya muri Australie ngakanika indege nkazinazitwara, nibyo nari naravuze ngo nzakuramo ifaranga mfashe data n’umurimo w’Imana.’’

Apostle Gitwaza yavuze ko impamvu atakwicuza ari kubera ko yasanze abantu bari mu buzima bwo hasi akaba igikoresho cyo kubasengera no kubigisha bo bakagira inzu.

Yakomeje ati “Nasanze abantu bari mu buzima bwo hasi, mba igikoresho cyo kubasengera, kubigisha bo bagira inzu, njye ndakize kuko mfite abantu, umunsi nzumva nkeneye inzu n’ubwo Umunyarwanda atayimpa umuzungu yayimpa, Umwarabu yayimpa kuko mpafite inshuti, mfite abantu benshi kandi nagiriye neza, nasengeye.”

Apostle Dr. Paul Gitwaza ni Umuyobozi wa Authentic World Ministries ari nayo ibarizwamo Itorero Zion Temple rikorera hirya no hino ku Isi.

Gitwaza ari mu bakozi b'Imana bafite izina rikomeye mu Rwanda na Afurika muri rusange

Tanga igitekerezo