Bwa mbere mu mateka, Kiliziya Gatorika igiye kwemerera abagabo bubatse kuba abapadiri

Muri mpera z’icyumweru gishize Abasenyeri ba Kiriziya Gatolila bemeje itegeko ryemerera abagabo bafite abagore kuba Abapadiri mu gace ka Amazon muri Amerika y’Epfo.

Ni ingingo yari imaze iminsi iganirwaho na bamwe mu bayobozi ba za Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Isi, nyuma yo kubona ko hari ibice birangwamo ibura rikabije ry’Abapadiri by’umwihariko mu gace ka Amazonie muri Amerika Y’Epfo.

Mu bihe bishize ibi byari byakomojweho na Papa Francis ko byaba ari byiza guha uruhushya abagabo bubatse kuba abapadiri mu duce twihariye nka Amazon n’ahandi hagaragaza cyangwa hazagaragara iki kibazo cy’ibura ry’abapadiri.

Iri tegeko batoreye bitegerejwe ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis naryemeza rizahita rihindura amateka ya Kiliziya atemerera umupadiri kuba afite umugore.

Uduce tumwe na tumwe mu bihugu bya Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, Guyana, Peru, Suriname na Venezuela kubona umupadiri ngo birakomeye.

Bivugwa ko 85% by’uduce tumwe na tumwe muri ibi bihugu batabona misa buri cyumweru, ngo hari n’ababona umupadiri rimwe mu mwaka.

Iri tegeko rishya ryatowe ryiswe "viri probati" rizemerera abagabo bakuru b’abagatolika kandi bafite ingo zikomeye ndetse bubashywe aho batuye kugirwa abapadiri.

Kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri bitandukanye no kwemerera abapadiri kurongora. Izi mpinduka ngo ntacyo zizahindura ku itegeko risanzweho ku bapadiri, batemerewe gushaka umugore.

Vatican yatumijeho abasenyeri 184 bo muri Amerika y’Epfo na bamwe mu bo mu bindi bice by’isi mu nama ya Synod aho batoreye kuri iri tegeko.

Abagore 35, biganjemo ababikira, nabo bari batumiwe ariko ntabwo bari bemerewe gutora.

Abasenyeri muri Amerika y’Epfo baharaniye cyane ko iri tegeko ritorwa kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubucye bw’abapadiri.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka Papa Francis azemeza iri tegeko rikajya mu bikorwa.

Muri iki gihe haba impaka zinyuranye mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika ku kuba abapadiri batemerewe gushaka abagore kubera imyitwarire ya bamwe muri bo inyuranyije n’iri tegeko.

Hari bamwe bavuga ko bigeze aho bikwiye ko Kiliziya yemerera n’abagore kuba abapadiri batura ibitambo bya misa. Komisiyo yashyizweho na Papa mu 2016 ngo yige kuri ibi nta mwanzuro yatanze.

Hari bamwe bavuga ko Kiliziya ikwiye guhindura amategeko yayo kuko abapadiri ba cyera bari bemerewe gushaka, ndetse ngo n’abapapa ba mbere babaga bafite abagore.

Kiliziya gatolika ni idini rimaze imyaka igera ku 2,000, ifite abayoboke babarirwa muri za miliyari.

Biteganyijwe ko mu mpera z'uyu mwaka Papa Francis azemeza iri tegeko
Sinodi Gatolika ni inama ikomeye ihuza abepisikopi baturutse ku isi hose bakungurana ibitekerezo ku hazaza ha Kiliziya

Tanga igitekerezo