Burya kuba umuhanzi ntibyoroshye, nigeze gusebera mu rusengero - Ikiganiro n’umuhanzi Eddy Mico(Video)

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eddy Mico atangaza ko kuba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana atari ibintu byoroshye kuko bisaba kuyoborwa n’umwuka no gukomera kucyo wamenye bitewe n’ibigeragezo byinshi uhuriramo nabyo.

Uyu muhanzi umaze imyaka 16 akora uyu mwuga atangaza ko urugendo rwe muri muzika rwagiye rurangwa n’ibihe bibi n’ibyiza nk’uko bigendekera benshi mu bahanzi ariko ashima Imana kuko hari bagenzi be bagiye bananirwa babivamo ariko we akaba akigishikamwe kucyo yamenye.

Mu kiganiro Eddy yagiranye n’ikinyamakuru Aheza.rw yatubwiye byinshi birimo imbogamizi yahuye nazo mu muziki, Icyerekezo cy’umuziki we ,inama agira abahanzi bagenzi be, yanagize icyo avuga kuri coronavirus ndetse n’ibindi uteri uzi k’ubuzima bwe.

Tanga igitekerezo