Bishop Rwagasana na Sibomana birukanywe muri ADEPR bitezweho nama ki nyuma yo kwiyambazwa n’ubuyobozi bwayo ?

Bishop Rwagasana na Bishop Sibomana birukanywe muri ADEPR, batumiwe n’ubuyobozi bwa ADEPR mu nama nyunguranabitekerezo iri kubera mu Karere ka Muhanga kuri CEFOCA kuri uyu wa 13 Kamena 2019. Haribazwa inama aba birukanywe mu itorero bari bugire ubuyobozi bw’itorero.

Amabaruwa yandikiwe Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Tom Rwagasana wari umwungirije yanditswe n’abayobozi bakuru babasimbuye barangajwe imbere na Rev Karuranga Ephrem ari nawe wayashyizezho umukono.

Iyo baruwa iragira iti ; “Turabasuhuje mu izina rya Yesu Christo mugire amahoro.Tunejejwe no kubatumira mu nama nyunguranabitekerezo ku muimo w’Imana, yo kurebera hamwe icyateza umurimo w’Imana imbere. Iyo nama yateguwe kuwa 13/06/2019, guhera saa 9h00’ kugeza saa 15h00’ .Iyo nama izabera I Muhanga kuri CEFOCA."

Aba bagabo bahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR batumiwe muri iyi nama mu gihe bakiri gukurikiranwa n’urukiko ku byaha byo kunyereza umutungo w’itorero kuko ADEPR yari yongeye gutanga ikirego mu rukiko rw’ubujurire nyuma y’uko bagizwe abere.

Bishop Sibomana Jean wahoze ayobora Itorero na Bishop Thomas Rwagasana wari umwungirije hamwe n’abandi bagera ku 10 bari bafatanyije kuyobora itorero batawe muri yombi bashinjwa kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 3 z’itorero.

Mu rubanza rw’aba bose uko ari 12, icyemezo cy’Umucamanza cyagize abere barindwi muri bo barimo uwari Umushumba Mukuru Sibomana Jean n’uwari umwungirije Bishop Tom Rwagasana, batanu muri bo aba aribo bahamwa n’ibyaha bakatirwa gufungwa.

Taliki 10 Kamena 2019 nibwo byari biteganyijwe ko urubanza rw’aba bahoze ari abayobozi ba ADEPR ruburanishwa mu bujurire ariko ruza gusubikwa nyuma y’uko Umucamanza wari ufite Dosiye atabonetse ku rukiko.

Iki cyemezzo cyo gutumira aba bagabo bombi mu nama y’itorero nticyakiriwe neza n’imbaga y’abakirisitu ba ADEPR, aho abenshi bari kubinenga bavuga ko bitari ngombwa ko abantu batarahanagurwaho ibyaha bagira uruhare mu nama y’itorero.

Ubuyobozi bwa ADEPR buteguye iyi nama nyunguranabitekerezo mu gihe mu itorero hari kuvugwamo ibibazo by’ingutu birimo no gucikamo ibice, aho hari itsinda ry’abakirisitu baherutse kwandikira amabaruwa inzego zitandukanye za Leta basaba kweguza komite nyobozi iyobowe na Rev. Karuranga, aho bayishinja kugira uruhare mu bibazo byugarije itorero.

Tanga igitekerezo