Bishop Rugagi Innocent yavumbuye umuti wa Coronavirus -Video

Bishop Rugagi Innocent washinze itorero rya Redeemed Gospel Church yavuze uburyo akomeje gukiza abantu barwaye indwara y’icyorezo ya Coronavirus (Covid-19) yugarije Isi muri iki gihe, yifashishishije ingero z’abantu batandukanye amaze gukiza.

Rugagi uvugwaho gukora ibitangaza bikiza indwara, muri videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ati : “Iyankoresheje hakira Kanseri, iyankoresheje hakira diyabete, ni yo iri kunkoresha hakira na Covid-19.”

Yatanze nimero ya telefone kugira ngo umuntu uzarwara Covid-19 azayihamagare, ati : “Ndakubwira ngo uramutse upfuye, uzatangaze ngo ndi umuhanuzi w’ibinyoma. Uzatinye icyo ntangaje ku mugaragaro, ntabwo ndi umupfumu uragura aho bihisha. Ndavuga ku mugaragaro Isi yose ibireba."

Bishop Rugagi yakomeje avuga ko hari abamuhamagaye bafite Covid-19 n’abatumye abavandimwe babo gushaka ababasengera. Ati : “Ariko ndashima Imana. Messages ndazifite z’abakize iyo Covid-19, ibitangaza byabaye ku buzima bwabo.”

Yatanze ingero z’abantu yibuka yakijije barimo uri mu Bubiligi, Texas muri Amerika, n’undi uri muri Afurika y’Epfo, aba bose bamwoherereje ubutumwa bamubwira ko bakize.

Umuti Bishop Rugagi atanga ngo ni ukunywa amazi ashyushye, kwizera Yesu, nyuma yo kuyanywa bagakira iki cyago.

Rugagi wigeze 2018 guhanurira Umunyana Shanitah ko azegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 nyamara ntibibe ariko bigenda, agarutse atangaza ko akiza coronavirus nyuma y’iminsi abantu bibaza irengero ry’abiyita abakozi b’Imana bakora ibitangaza birimo no kuvura indwara.

Rugagi ahishurira Umunyana Shanitah ko ariwe uzaba Miss Rwanda 2018

Tanga igitekerezo