Bishop Dr Fidel MASENGO yatangaje ijambo ry’ihumure kubizera Imana

Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church Bishop Dr. Fidèl Masengo rikorera Kimironko aratangaza ko n’ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus abantu badakwiriye kugira ngo kuko arimo kumva imirindi yo gutabarwa kandi ko iyo bikomeye Imana aribwo igaragaza imbaraga z’ikirenga.

Masengo yagarutse kuri ubu butumwa bubwira abakristu ko iki aricyo gihe itorero rigomba kugaragara, igihe cyo gufasha,igihe cyo gushyigikira abaturanyi, basangira bikeya bafite kandi bagera kubatabifite bakabagaburira.

Yatangiye avuga ko inzara ari ikintu gikomeye mu gihugu, inzara ari ikintu gikomeye mu muryango, inzara ari ikintu gikomeye ku bwoko, inzara ari ikintu kithanganirwa. Ngo kimwe mu bintu bijyana n’uburwayi bwa coronavirus ni uko hari ibice bimwe na bimwe, ni uko hari imiryango imwe n’imwe ,abantu bamwe na bamwe batangiye kugira ikibazo cy’inzara. Niba abacuruzi, niba ibigo bikomeye abakozi badakora ari benshi, niba ingendo zarahagaze,niba serivise zose zarahagaze birumvikana ko hari ikibazo cyugarije isi yose cy’ubukene.

Bishop Masengo yakomeje avuga ko abantu benshi barimo kwibaza ngo bimeze gute ? “Hari abasenga kugira ngo Imana ibagaburire, hari abagobokwa n’abandi . Nk’abakirisitu ni inshingano zacu, ni igihe cyacu cyo kwerekana ko ibyo turimo tubizi tubishyira no mu bikorwa.”

“Iki nicyo gihe itorero rigomba kugaragara, igihe cyo gufasha,igihe cyo gushyigikira abo duturanye dusangire bikeya dufite kandi tugere kubatabifite tubagaburire.”
“Ibi ni ibihe bigoye mu buzima bw’umuntu, iyo ureba imbere ureba inyuma ukabona nta nzira kubera ko satani aba asa naho yagukubiye aho hantu. Aya magambo arasa n’ubuzima tubayemo muri iyi minsi,aho ibyemezo byose bikakaye, gufungiranwa mu rugo ntibyoroshye,imirimo n’ibindi bintu abantu bari biringiye birimo ibibazo ku buryo ureba hirya no hino,iburyo n’ibumoso ukabona nta nzira. Ariko ngufitiye amakuru meza ko hari imirindi yo gutabarwa. “

Ijambo ry’Imana riravuga ngo ntacyabuza Imana gutabara ikoresheje abari hafi cyangwa abari kure,abakomeye cyangwa aboroheje. Imana rero ijya itiza imirindi yo gutabara iyo bibaye ngombwa, iyo bikomeye Imana nibwo igaragaza imbaraga z’ikirenga. “Ishobora gukora ibirenze byo dusaba,ibirenze ibyo twibwira. Bivuga ngo Imana ishoboye gukora no mu bihe nk’ibi.”

Bishop Masengo asoza ashima ingamba zitandukanye zifatwa n’abikorera n’izifatwa na leta zitabara abantu mu bihe nk’ibingibi.

Tanga igitekerezo