Bimwe mu bitaramo biteganijwe uyu mugoroba tariki 24 Ukuboza

Tariki 24 Ukuboza k’umugoroba ubanziriza Noheli henshi mu matorero haba hari ibitaramo rimwe na rimwe bishobora no gukesha usanga benshi mu bakristo baba bifuza kumenya aho bakeshereza uyu mugoroba ubanziriza isaha umwami yesu yavutseho bityo bikabafasha kongera kuzirikana impamvu yo kuvuka kwe n’icyo yakoreye inyoko muntu. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu bitaramo biteganijwe n’aho bigomba kubera.

1.Silent Night mega concert yateguwe na korali Vuzimpanda EPR Kamuhoza.

Kur iyi Tariki nkuko twabivuze haruguru muri EPR Kamuhoza guhera ku isaha ya saa kenda nibwo baraba binikije igitaramo cyabo kibanziriza Noheli kiri busoze saa yine z’ijoro, muri iki gitaramo baraba barikumwe n’abahanzi n’amakorali nka Upendo,Injili bora n’ayandi mu bahanzi haraba hari Joshua Iradukunda na Christian Vedaste wamenyekanye mu ndirimbo uzi gukunda. Kwinjira mu iki gitaramo ni Ubuntu.

2.Christmas Eve live concert yateguwe na Billy Jakes Irakoze

Umuramyi Billy Jakes nawe ni umwe mu batekereje gutangira Noheli yifuza gutaramana n’inshuti ategura igitaramo kigomba kuba uyu munsi tariki 24 Ukuboza muri Kigali Convention Center guhera ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba imiryango ikaba ifunguye aho kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi icumi (10000frw) na bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe. Muri iki gitaramo kandi araba afatanya n’abagenzi be b’abaramyi harimo tonzi, guy Badibanga ndetse n’umuraperakazi the pink.

3.Christmas Eve Shout Of Joy yateguwe n’itsinda ry’abaririmbyi ba Restoration Masoro.

Ni ku ncuro ya mbere abaramyi batandukanye babarizwa muri Restoration Church Masoro bahurije hamwe imbaraga mu rwego rwo gutegura igitaramo nkiki, Serge Iyamuremye,Christian Irimbere,Arsene Tuyi,Milca ,n’abandi.

Ubwo Serge Iyamuremye umwe mu bateguye iki gitaramo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati : “uyu uraba ari umugoroba udasanzwe, abakristo bose baratumiwe tukizihiza ivuka ry’umwami n’umucunguzi Yesu kristo.”

Iki gitaramo gifite insangamatsiko igaragara muri Matayo 2:10 havuga ngo ”babonye inyenyeri,baranezerwa cyane” ni igitaramo kiraba kirimo abandi baramyi nka Patient Bizimana, Shekinah Worship Team, Shining Stars, Nkomezi prosper n’abandi. Ikindi ni uko umwigisha muri iki gitaramo ari intumwa y’Imana Joshua Masasu Ndagijimana. Ni igitaramo kirangwa no kuramya no guhimbaza Imana bidasanzwe kuba kristo Yesu Umucunguzi.

Uretse ibi bitaramo tuvuze hakaba hari n’ibindi biteganijwe hirya no hino mu matorero atandukanye mu rwego rwo kwishimira ivuka rya Yesu umucunguzi w’inyoko Muntu ibi bikaba bidakuraho amateraniro ateganijwe muri izi nsengero ku munsi w’ejo aho inyigisho iba iza ku isonga ari ukongera kwibutsa abakristo ko umucunguzi wabo yabonetse n’ubwo benshi bikiri mu nyuguti bitaraba ubuzima bwabo.

Tanga igitekerezo