Benjamin Dube yasabye abavugabutumwa kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Umukozi w’Imana akaba n’umuramyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Afurika y’Epfo asanga abavugabutumwa bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi uyu muramyi yabigarutseho nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama 2019.

Benjamin Dube yatemberejwe urwibutso, asobanurirwa amateka yaranze itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe yavuze ko abakozi b’Imana, abavugabutumwa bakwiye kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ingengabiktekerezo ya Jenoside mu mukumbi baragijwe kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.

Uyu muramyi wubatse izina muri Afurika y’Epfo no hanze yayo, Benjamin Dube, yatumiwe mu gitaramo cya True Promises Ministries cyiswe True Worship.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuva saa Cyenda z’amanywa.

Amafoto : Christian Mbabazi

Tanga igitekerezo