Apotre Gitwaza yateguye Africa Haguruka ku nshuro ya 20

Authentic Word Ministries ari na yo ibarizwamo itorero Zion Temple riyobowe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yateguye icyumweru cy’ubukangurambaga ku nshuro ya 20 bwo guhagurutsa Afurika bwahawe umwihariko wo kwita ku burezi.

Iki gikorwa kizatangira tariki 04 kugeza tariki 11 Kanama 2019 i Kigali, kizamara iminsi umunani. Gifite insanganyamatsiko iri muri Zefaniya 3:10 igira iti “Afurika garagaza abaramyi b’ukuri.”

Avuga kuri iki gikorwa, Umuyobozi wa Authentic World Ministries, Apostle Dr. Paul Gitwaza, ari na we wagitangije mu myaka 20 ishize yakomoje ku mwihariko wacyo.

Yagize ati “Iyi nshuro ntibisanzwe kuko twashakishije abahanga bakomeye, impuguke ku rwego rw’Isi ariko banafite Kristo muri bo bakazaganiriza abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi. Dukeneye uburezi bukomeye ariko bushingiye kuri Kristo.”

Abantu batumiwe kugira ngo baganirize abanyeshuri bazabasanga muri Kaminuza y’u Rwanda babaganirize ku buryo bwo guteza imbere uyu mugabane bifashishije ubumenyi bafite ariko bushingiye ku ndangagaciro z’Imana.

Uyu mwaka abatumiwe harimo abashakashatsi baturutse mu Kigo cyitwa Corning Incorporated. Ni Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ikoranabuhanga ritandukanye ariko cyibanda ku birahure, yaba ibikoreshwa kwa muganga, mu nganda, mu gisirikare n’ahandi. Aba bose bahuriye ku kuba bafite ijambo ry’Imana muri bo.

Muri aba harimo Dr. Shandon Hart, wavumbuye ibintu bigera kuri 40 yandikishije muri Amerika nk’umutungo we mu by’ubwenge hakaba n’ibindi hafi 87 yavumbuye akaba ari mu nzira zo kubyandikisha.

Harimo kandi Dr. Ben Leong, umwarimu muri Kaminuza nkuru ya Singapore, n’abandi nka Eng. Eric Biribuze, uyu akaba yarahembwe nk’umwirabura w’umwenjeniyeri wahize abandi bose muri Amerika mu 2018.

Hatumiwe kandi n’impuguke z’Abanyarwanda nka Dr. Antoine Rutayisire, Prof Kigabo Thomas uyu akaba impuguke mu by’ubukungu n’abandi.

Apôtre Gitwaza yizera ko guhindura Afurika atari inshingano z’abanyapolitiki gusa cyangwa abacuruzi, abarezi n’abandi ahubwo ari n’inshingano z’itorero.

Ati “Turabizi ko urugendo ari rurerure kandi ruruhije ariko turizera ko mu guhuza imbaraga tuzabigeraho mu izina rya Yesu.”

Iki gikorwa kiba kirimo ibice bibiri : Amahugurwa aba mu gitondo kuva saa tatu kugera saa saba z’amanywa akabera ku Ishuri rya Authentic International Academy ndetse hakaba n’igiterane cy’ububyutse kibera kuri Stade ya IPRC Kicukiro kuva saa kumi kugera saa mbiri z’ijoro.

Iki giterane kizitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Burundi, DR Congo, Kenya, Tanzania, Cameroon, Botswana, Uganda, Afurika y’Epfo, Botswana, Ghana n’ibindi. Kizitabirwa kandi n’abaturutse mu bihugu byo ku yindi migabane nka Amerika, u Buhinde n’ahandi.

Authentic Word Ministries iyoborwa na Apôtre Gitwaza ni yo ibarizwamo igikorwa cya ‘Afurika Haguruka Urabagirane’ kigamije guhagurutsa Afurika igatera imbere nk’indi migabane cyangwa ikarenzaho.

Authentic Word Ministries yatangiye mu 1996 ikaba ubu ifite ibikorwa bitandukanye by’iterambere nk’ ivuriro ‘Bethsaida’, amashuri ‘Authentic International Academy’ na Kaminuza ya ‘Authentic Kingdom University’ ndetse na Radio na Televiziyo Authentic.

Tanga igitekerezo