Arsène Tuyi agiye kumurika album nshya mu gitaramo yatumiyemo abaramyi b’inkorokoro

Umuhanzi Tuyiringire Arsène uzwi nka Tuyi usengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church (ERC) agiye gukora igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya kabiri yise ‘Icyaremwe gishya.’

Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe “PENTECOST HYMN” kizabera kuri ERC Masoro ku wa 9 Kamena 2019, ku munsi wa Pantekote uwo abakirisitu bizihizaho imanuka ry’umwuka wera.

Ni ku nshuro ya kabiri Tuyi yateguye igitaramo cyo mu rwego rwo hejuru nyuma y’icyo yakoze mu 2018 ubwo yamurikaga album ye yise Umujyi w’Amashimwe, cyitabiriwe n’abasaga 3000.

Tuyi ni umuramyi ukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Shekinah Worship Team akaba ari n’umuhanzi wazamukanye ingoga mu myaka nk’itatu ishize.

Igitaramo cye yateguye yagitumiyemo abaramyi bakomeye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Sam Rwibasira. Aba biyongeraho amatsinda yo kuramya ya True Promises, Shekinah Worship Team ya Paruwasi ya Masoro na Shining Stars.

Kuri iyi nshuro gifite umwihariko kuko kizayoborwa n’Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu afatanyije n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu.

Arsène Tuyi yabwiye itangazamakuru ko muri iki gitaramo azaba afata amashusho ya album ateganya kumurika.

Yagize ati “Abantu bazaza bambaye imipira ya Pentecost Hymn ari nayo myambaro y’umunsi (Dress Code). Iyi mipira izaboneka kugeza ku munsi w’igitaramo, gusa n’abatazayibona ntibahejwe.’’

Yongeyeho ko “Igikuru ni uko buri munsi uba ufite ubuntu bwayo Imana yawugeneye kandi iby’Imana bihora bitubera bishya.’’

Yatanze ikaze ku bazitabira igitaramo cye, agira ati “Muzaze mwiteguye guhura n’Imana, gusabana na Mwuka Wera no guhabwa umugisha n’Uwiteka.’’

Icyaremwe gishya ni album izaba igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo ‘Naranyuzwe’, ‘Waramutse Rwanda’ yakoranye na Israel Mbonyi, ‘Bye Bye Dry Season’, ‘Twigijwe hafi n’amaraso’, ‘Imboni y’umuraba’ yafatanyije na Christian Irimbere, ‘Yaratsinze’ na ‘Icyaremwe Gishya’ yayitiriwe.

Itsinda ritegura igitaramo ryatangarije AHEZA ko CD z’amajwi y’iyi album zagejejwe ku isoko.

Igitaramo cya “PENTECOST HYMN” giteganyijwe gutangira saa kumi z’umugoroba ndetse kukinjiramo ni Ubuntu.

Arsène Tuyi ugiye kumurika album yabyirutse ari umuririmbyi muri korali y’abana yo muri ADEPR. Nyuma akuze yatangiye guteranira mu Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) muri Paruwasi ubu yitwa iya Masoro ari naho akibarizwa.

Yabaye muri Shining Stars na Shekinah Worship Team ndetse ari mu batangije itsinda ryiswe Salvation Proclaimers ryateguraga ibitaramo bitandukanye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu 2016, Arsène Tuyi yahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda nk’umuhanzi mushya w’umwaka mu ruhando rw’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoze cyane.

Arsène Tuyi ari mu baramyi bakunzwe cyane mu minsi ya none
Arsène Tuyi agiye kumurika album nshya mu gitaramo yatumiyemo abaramyi b’inkorokoro
Apôtre Masasu n'umugore we Pasiteri Lydia Masasu ni bo bazayobora igitaramo
Arsène Tuyi yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza ukizamuka muri Groove Awards Rwanda 2016
Imyambaro izakoreshwa n'abazitabira igitaramo yarateguwe

Tanga igitekerezo