Archbishop Fridolin Besungu wa Kinshasa umwe mu ba ‘karidinali’ babiri wo muri Afurika kuri 13 bashya bagiye gushyirwaho na Papa

Archbishop Fridolin Ambongo Besungu umuyobozi wa kiliziya gatolika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari mu bakaridinali 13 bashya batowe mu bazemezwa na Papa mu kwezi gutaha.

Papa Francis yatangaje ku cyumweru ko mu kwezi gutaha hari abashumba 13 ba kiliziya bazagirwa aba kalidinali ku itariki ya 05 z’ukwezi gutaha kwa 10 nk’uko bivugwa na Vatican News.

Abakaridinali 13 bashya barimo babiri bo muri Afurika. Umwe ni Archbishop Fridolin Besungu w’imyaka 59, akaba yari amaze amezi 10 ari umuyobozi wa kiliziya gatolika muri DR Congo.

Mu batoranyijwe harimo uwatunguranye, Padiri Michael Czerny w’imyaka 73 akaba umuyezuwiti wo muri Canada, niwe wenyine utari ku rwego rwa musenyeri mu batoranyijwe.

Archbishop Fridolin Besungu azwi muri Congo mu gushyigikira abikiristu bigaragambije mu 2016 - 2018 bamagana umugambi wa Joseph Kabila wo gushaka kugundira ubutegetsi.

Yamaganye ubutegetsi mu gukoresha imbaraga z’umurengera no kwica abigarambyaga.

Archbishop Fridolin Besungu nawe ubwe ntiyari ashyigikiye umugambi wa Kabila wo kwiyongeza indi manda ku butegetsi.

Archbishop Besungu azaba karidinali wa kabiri DR Congo ifite ubu, undi ni Laurent Monsengwo Pasinya wahoze ari Archbishop wa Kinshasa agasimburwa na Besungu mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Karidinali nirwo rwego rukuru umuyobozi muri kiliziya gatolika yageraho mbere yo kuba Papa.

Kugeza ubu kiliziya gatolika ifite abakarinali 215 kongeraho aba 13 bashya bazemezwa mu kwezi gutaha.
Muri abo, Africa ifite abakalidinali 26 mu gihe umugabane w’uburayi ufite abagera ku 100.
Muri karere k’ibiyaga bigari Kenya ifite umwe, Uganda umwe na Tanzania umwe.

Tanga igitekerezo