Arasaba Leta guta muri yombi abavugabutumwa bakora ibitangaza nyuma ya Covid19

Igitekerezo cy’umugabo cyatambutse mu kinyamakuru olexhome, cyasabaga leta z’ibihugu by’Afurika ko nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo hazatabwa muri yombi abanyamadini : abahanuzi : Pasiteri, Apôtre na Bishops bazwi cyane bo muri Afurika bahora bavuga ko bafite imbaraga zikiza kandi ari impimbano.

Iki gitekerezo kigira kiti : "Nyuma yo gufungura, gahunda ya Guma mu Rugo ikavaho , abitwa abapasiteri bakomeye bagomba gufatwa kubera ubujura. Biragaragara ko bagiye biba abantu mu izina ry’Imana. Gusaba icya cumi cy’amaturo ni cyo bita ’imbuto’ ku bayoboke babo, bigaragara nk’ubujura bushukana bwa buri munsi.

Uyu mugabo avuga ko Covid-19 yerekanye abahanuzi b’ibinyoma. Ati : “Bavugaga ko bafite imbaraga zo gukiza, kandi biragaragara ko ibyo bavugaga ari ibinyoma. Niba koko bafite imbaraga zo gukiza, bagombaga gukiza abarwayi ba covid19. Abanyafurika dukwiriye kubaho dutekanye, aba bahanuzi na ba pasiteri ni benshi kuri uyu mu mugabane wacu.”

Yakomeje asaba ko ubutegetsi bugomba kugira uburyo bwo gusuzuma niba umuntu wese uvuga ko ari umuhanuzi yaba ari we koko w’ukuri. Ngo kubera ko abantu bambuwe ibyabo hifashishijwe iturufu y’ubuhanuzi. Akaba avuga ko kugira ngo umutekano w’abaturage ube wizewe koko, hagomba kubaho uburyo bwo kugerageza icyiswe ’umuntu w’Imana ’, atari uguhungabanya ubukirisitu, ahubwo ari ukureba ko nta bajura bifashisha iyo turufu y’ubuhanuzi mu kwiba abakene.

Uyu mugabo avuze ibi mu gihe hirya no hino muri Afurika hagiye hagaragara abavugabutumwa n’abahanuzi bavuga ko bakiza indwara zikomeye kandi zananiranye. Ariko icyatangaje ndetse kikibazwaho na benshi ni aho za mbaraga zagiye mu gihe nk’iki Corona iri kujegeza Isi.

Hashize iminsi abantu bibaza aho abiyitaga abakora ibitangaza birimo no kuvura indwara bagiye mu gihe iki aricyo gihe bakenewe cyane ! Ntabwo bwari uburyo bwo kubahinyuza ahubwo bwari uburyo bwo kwereka abasomyi ko COVID-19 izagaragaza byinshi , nta muntu ukwiye kwamburwa utwe hitwajwe ubuhanuzi, nta muntu ukwiye kwigagaragaza nk’aho ari we ukiza, ahubwo Imana ni yo ikora nk’uko ibitabo nka Bibiliya bibyemeza. Iyi nkuru yibazaga ukuntu imbaraga zikiza SIDA, Diyabete n’izindi ndwara zikomeye, zitabasha guhangana na COVID-19 !

Nyuma yo kwibaza ibyo hari videwo yasakaye ya Bishop Rugagi Innocent washinze itorero rya Redeemed Gospel Church avuga uburyo akomeje gukiza abantu barwaye indwara y’icyorezo ya Coronavirus (Covid-19).

Yifashishishije ingero z’abatandukanyeyasengeye bagakira, ariko abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu mu gihugu atuyemo cya Canada bakomeje kuzengerezwa n’iki cyorezo. Bishop Rugagi yavuze uburyo akomeje gukiza abarwayi ba Covid-19 ariko nabyo ni ibyo kwibazwaho.

Uyu muhanuzi Bishop TB Joshua muri Nigeria azwi cyane ku mugabane w’Afurika bitewe n’ibyo yagiye ahanura mu bihe bya mbere, bamwe bahamya neza ko byasohoye, gusa hari ibindi byagiye bivugwa ko bitigeze bisohora bikitwa ko ’yaba yaravangiwe’ nk’uko bisanzwe byitwa mu iyerekwa n’ubuhanuzi rusange.

TB Joshua yavuze kenshi kuri iki cyorezo ndetse atanga n’ihumure ko kiri mu marembera, cyane ko cyari gisa n’icyari gitangiye gucika mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa kandi ari ho cyatangiriye. Gusa ubuhanuzi bwe ntibweze kuko igihe ntarengwa yari yarahaye iki cyorezo cyo kuba kikiri ku Isi cyamaze kurenga.

Tariki ya 16 Werurwe 2020, TB Joshua yari yagize ati : “Uku kwezi tariki ya 27 werurwe, twabyemera tutabyemera icyorezo kizaba cyarangiye ku Isi. Umuti waboneka utaboneka, kizava ku Isi nk’uko cyaje.” None yongeye kumvikana yivuguruza.

Abahanuzi bamwe baracecetse muri iki gihe, abandi baracyagerageza ku mbaraga zabo ngo barebe niba hari icyo byatanga mu gihe bakizaga izindi ndwara mu kanya nk’ako guhumbya [nk’uko babivugaga], abandi bagerageje gushyira mu ngiro ubuhanuzi bwabo ariko byaranze, rimwe na rimwe barivuguruza, abandi bagaceceka.

Burya intwari igaragarira mu bihe bikomeye, ni yo mpamvu abahanuzi bo mu bihe byiza gusa, ibikomeye bakabitera umugongo cyangwa bikabarusha imbaraga, bakabaye banyuzwamo ijisho. Ni igihe cy’abayoboke n’abakunzi babo, ngo bibaze, bagereranye, banarebe kure maze bafate umwanzuro w’inzira bakwiriye gukurikira.

Ibitekerezo

  • Nonese we nyuma ya Covid ntabitangaza azakora ko nduzi yitwa umuhanuzi wa Africa we arigukiza Covid ?

Tanga igitekerezo