Arabia Saudite yafatiye Abanye-Kongo icyemezo cyo kutajya i Maka

Igihugu cya Arabia Saudite cyafashe icyemezo cyo kutazatanga impushya zo kwinjira muri icyo gihugu ku baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bajya mu mutambagiro mutagatifu.

Mu itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Arabia Saudite, rivuga ko impamvu yo kutemerera abanye Kongo kujya i Maka (Mecca), yaturutse ku cyemezo giheruka gufatwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye (ONU) rishinzwe ubuzima ku isi (OMS), bitewe nuko icyorezo cya Ebola kigaragara muri DRC ari ikibazo giteye impungenge Ku isi yose.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Arabia Saudite agira ati :
"Gutanga impushya zo kwinjira bita visas, ku banye Kongo byahagaritswe, mu rwego rwo kurinda abandi bari mu rugendo rutagatifu".

Arabia Saudite yari yatangaje bwa mbere ko abantu bagera ku 410 baturuka muri icyo gihugu bashobora kuzitabira urugendo rutagatifu, nk’uko umwe mu bayobozi b’idini rya Islamu muri Kongo yabibwiye BBC.

Yavuze ko hari abantu bamaze igihe bitegura, akenshi bashobora kumara n’imyaka 10, kugira bashobore kwegeranya amadorari 4,250 abashoboza gukora urwo rugendo rutagatifu.

OMS yatangaje ko icyorezo cya Ebola ari ikibazo giteye impungenge ku rwego mpuzamahanga, kuva ku itariki 17 z’uku kwezi, ariko isaba ibihugu kudahita bifata umwanzuro wo gufunga imipaka.

Tanga igitekerezo