Apôtre Gitwaza mu Bubiligi aho ari gukorera ibiterane by’ibitangaza biri kwitabirwa mu buryo budasanzwe (Amafoto)

Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries n’Itorero rya Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza yatangiye ibiterane by’ubuhanuzi mu Bubiligi nyuma yo gukubuka ku mugabane wa Aziya aho yazengurutse mu bice binyuranye by’Umujyi wa Yeruzaremu ahakorera ibi biterane bikorerwamo ibitangaza.

Intumwa y’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza yatangiye ibiterane mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019, aho icya mbere kitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bari baje kumva ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhanuzi bw’umumushumba.

Abitabiriye iki giterane bagize ibihe byiza, dore ko abenshi bagaragaje ko bahembuwe n’ijambo ry’Imana bagejejweho n’Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi Apôtre Gitwaza.

Ibi biterane byitezwemo ibitangaza bidasanzwe byahawe insanganyamatsiko yo ‘Kurambiriza mu bwiza bw’Imana’, biri kubera ahitwa Charles Kinship 11 mu Mujyi wa Brussels .

Apôtre Gitwaza yongeye kurarikira abatuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’u Burayi ko ku wa 1 Nyakanga 2019, hateganyijwe ikindi giterane gikomeye cy’ibitangaza by’Imana.

Yagize ati “Mpaye gahunda buri wese utuye mu Murwa Mukuru wa Brussels no mu bindi bice yo kuza kwitabira ibihe bidasanzwe dufite byo kubana n’Imana muri uyu mugoroba ku rusengero.”

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza agiye kumara amezi hafi atandatu avuye mu Rwanda, agiye gukora ibiterane by’ubuhanuzi mu bihugu bitandukanye by’u Burayi na Aziya.

Apôtre Gitwaza yigishije ijambo ry’Imana anatanga ubuhanuzi
Ibiterane byo mu Bubiligi byitabiriwe mu buryo budasanzwe
Abatuye mu Bubiligi bagize ibihe bidasanzwe
Ni ibiterane biri kwitabirwa n’abantu b’ingeri zose

Tanga igitekerezo