Apôtre Alice Mignone Kabera yatunguwe yifurizwa isabukuru y’amavuko (Amafoto)

Apôtre Alice Mignone Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church yifurijwe isabukuru nziza y’amavuko n’abarimo umuryango we, inshuti ndetse n’abakirisitu abereye umushumba.

Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2019, itariki Apôtre Mignonne yaboneyeho izuba.

Byakozwe nyuma y’ubutumwa bwinshi uyu mubyeyi yahundagajweho bumushima umutima we w’urukundo, guca bugufi ndetse nuko yitangira umurimo w’Imana.

Bamwe mu bamubwiye amagambo yo kumwereka ko bifatanyije na we barimo abo bakorana ivugabutumwa, abaririmbyi n’abandi babarizwa mu ruhando rw’umurimo w’Imana.

Neema Marie Jeanne uririmba muri Korali Iriba ibarizwa muri ADEPR Taba akaba anayoboye itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya New Melody, ntiyahishiriye ishimwe yifitemo.

Yagize ati “Mu by’ukuri. Ndamumunda cyane. Isabukuru nziza y’amavuko ntumwa y’Imana.’’

Bishop Olive we yavuze ko atarabona ‘umubyeyi w’umukozi w’lmana umeze nkawe”.

Yahise atangira kumuvuga ibigwi, agira ati “Ufite umutima wagutse, uri mwiza cyane muri byose, uri uwo kwifuzwa, uri umushumba, uri umubyeyi , uri inshuti kuri bose. Ntubaho, nturasohoka !!’’

Amagana y’ubutumwa yahawe bwari bugamije kumusabira Imana ngo imukomereze amaboko mu bikorwa by’ubutwari, guhazwa mu byo yifuza byose no guhabwa ibirenze.

Mu bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Apôtre Mignonne barimo n’umugabo we Kabera Eric washimye umugore we.

Mu mwaka ushize wa 2018, Apôtre Mignonne nabwo yatunguriwe mu giterane 7 Days of Worship ubwo abana bato bamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

Tanga igitekerezo