Apostle Yoshua Masasu yasobanuye inkomoko ya V8 atunze

Umuyobozi w’Itorero ry’Isanamitima, Apostle Yoshua Masasu, yasobanuye ko imodoka ya V8 agendamo yayiguriwe n’abo bakorana i San Diego mu buryo bwo kumutungura kuko batekerezaga ko akeneye imodoka ikomeye.

Ibi yabitangarije ku Cyicaro cy’itorero ayobora ubwo yakanguriraga abakirisitu kudakunda ibintu cyane kurusha uko bakunda Imana kuko yamenye ko iyo ushatse Imana, ibyayo nabyo bigushaka.

Intumwa y’Imana Masasu mu kurushaho gukangurira abakirisitu kudakunda ibintu cyane yifashishije urugero rw’imodoka bagenzi bakorana bamuguriye abantu bagakeka yari yarabipanze nyamara ari impano itunguranye yahawe.

Yagize ati “Nyabuneka ntimukunde ibintu, ndabaha ubuhamya, iriya V8 baguze njyewe ntawo nari nzi ko bayiguze, nubwo yanteye ibibazo ariko njye sinayishatse. Nari nigiriye mu masengesho i San Diego, abakozi dukorana batekereza ko nkwiriye imodoka ikomeye, babikora nko kuntungura babinzanira ndi kwiga ishuri rya Bibiliya ariko abantu bazi ko nabigambiriye, nabishatse !”

Masasu yakomeje akangurira abakirisitu kudashaka gukira vuba vuba ahubwo ko bakwiriye kugenza ibintu buhoro buhoro ahubwo bakarushaho gushaka Imana.

Yaboneyeho no gutanga ubuhamya bw’uko inzu arimo yubatswe imyaka irindwi nyuma y’uko umugore we yafashe inguzanyo inshuro 4 n’inguzanyo ku mushahara ku buryo bamufashe amaraso gatatu kuko kugira ngo banki imuhe inguzanyo ngo yagombaga kureba ko atarwaye hepatite cyangwa Sida izamuhitana.

Yakomeje ati “Iriya nzu twayubatse mu myaka 7 buhoro buhoro, nta busambo, nta mafaranga y’urusengero.”

Apostle Masasu yasoje avuga ko we adaterwa ubwoba n’ibyo akennye kuko afite isezerano ko nta kintu na kimwe cyo ku Isi atazatunga, kandi ibyo azabigeraho atibye, adahemutse kandi atishe ngo kuko we ikimushishikaje ari ugushima Umwami mu bibaho byose.

Ibitekerezo

  • Apotre ndamwemera nkamwubaha. Gusa ngize imoungenge ebyiri :
    1) Abapasitoro ba Restoration twigana ko mbona batagenda muri za V8 bakuye hehe amafaranga yo kuyimugurira ? Ntigeza hafi 40 millions ?
    2) Banki mu Rwanda iha abantu inguzanyo yabanje kubapima SIDA na Hepatite ubwo ntikora ibinyuranyije n’amategeko ? Umurwayi wa SIDA se ntiyemererwa inguzanyo igihe cyose afite ubushobozi

Tanga igitekerezo