Apostle Masasu yahereye umugore we inka mu materaniro

Umuyobozi w’itorero ry’isanamitima (Restoration church) ku isi Apostle Joshua Ndagijimana Masasu yatunguye benshi aha inka umugore we imbere y’imbaga yari yitabiriye amateraniro yo kuri iki cyumweru.

Ni kuri uyu wa 29 nzeri 2019 mu materaniro asoza icyumweru cy’umuryango (family Convention) aho Masasu yashimiraga umugore we kubw’ukuntu yagiye amwihanganira mu makosa ye bakaba mu ukuboza bazihiza imyaka 30 bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Masasu ashimira umugore we kubwo kumuhindura umugabo mwiza mu gihe we avuga ko yari afite imico itaboneye yasabye abakrisitu kuzashakira umugore we umudari ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 bazaba bamaze babana :

“Mu myaka 30 uyu mudamu muzamushakire umudamu. Yihanganiye igisazi cyitwa Masasu, amvanamo imyitwarire idakwiriye narimfite ampinduramo umugabo, umubyeyi mwiza.”

Asoza icyumweru cy’umuryango Apostle Masasu yagarutse nsanganyamatsiko y’icyumweru cy’umuryango igira iti “Kwifata, kwirinda no kwihangana inkingi zo kubaka urugo ruhire.” Ahamya ko udashobora kuba umushumba mwiza utari umubyeyi mwiza mu rugo ngo kuko imyatwarire iranga umuntu mu rusengero yagombye no kugaragarira mu mico myiza agaragaza iwe mu rugo.

Igitaramo ngarukamwaka cy’umuryango cyasojwe kuri uyu wa 29 nzeri 2019 cyatangiye 22 nzeri 2019, kubaye ku nshuro ya 6 aho kitabiriwe n’abatari bake bijyanye n’uko mu minsi y’akazi cyatangiraga ku mugoroba abantu bavuye mu mirimo, bikagaragazwa n’ubwitabire buhanitse bw’ababa baje kumva impanuro zijyanye n’ibyatuma bagira umuryango mwiza.

Apostle Masasu n'umuryango we

Tanga igitekerezo