Amafoto y’ibihe by’ingenzi byaranze Vacance Bible School yabereye New Life

Itorero rya New Life Bible Church riherereye ku Kicukiro ryatangije ku nshuro ya mbere igikorwa cya Vacance Bible School cyahariwe abana bari hagati y’imyaka 5-12 y’amavuko.

Abana bagera kuri 200 ni bo bitabiriye iki gikorwa cy’iminsi ibiri, aho bagabanyijwemo amatsinda atanu yiswe A,B,C,D,E mu magambo arambuye nibyo bitiriye Architecture, Businessmen/ Business women, Constructers, Designers, Engineers.

Aya matsinda uko ari atanu yari afite n’abarimu bagiye bayakuriye bafashaga abana mu bikorwa bitandukanye nko kubamenyera ibyicaro byabo bitewe n’itsinda umwana yabarizwagamo no kumenya umutekano wabo.

Iki gikorwa cyatangijwe n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana mbere yuko abacyitabiririye baganirizwa ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa bo muri Canada.

Nyuma y’ijambo abana bakinnye imikino itandukanye yo kurushana, ndetse barasabana bifatika.

Igikorwa cyo kwidagadura cyakozwe abana bahawe ibikoresho bitandukanye, umwanya wakurikiyeho nyuma y’isengesho ryasoje igikorwa cya Vacance Bible School (VBS).

Umuyobozi wa Sunday school, Pasiteri Nshimyumukiza Sam, yagize ati “iki gikorwa twagikoze iminsi ibiri tugerageza kureba ko bigenda neza hanyuma ubutaha tukaba twazacyagura kikaba igikorwa kigari. Turateganya kuzakorana n’andi matorero atandukanye atari hano New Life Bible Church gusa.”

Yasobanuye ko mu minsi ibiri aba bana bamaze bahugurwa hari ibyo bungutse.

Yagize ati “Mu by’ukuri hari impinduka igaragara mu bana, bumva ijambo ry’Imana ndetse bakanarifata bakarigenderaho, abana barakundana bagakorera hamwe ndetse n’imikino bigishijwe bayifata vuba vuba mu buryo butangaje.’’

Igikorwa cya VBS kibaye ku nshuro ya mbere cyaranzwe no kumva, kumenya ijambo ry’imana, kwishima no kwidagadura.

Ubusanzwe Sunday school igizwe n’abana bagera muri 500 ariko abitabiriye VBS bagera muri 200.

Iki gikorwa cyabereye muri New Life Bible Church
Ubusanzwe Sunday school igizwe n’abana bagera muri 500 ariko abitabiriye VBS bagera muri 200
Abana bakinnye imikino itandukanye

Tanga igitekerezo