Aimé Uwimana yasohoye indirimbo nshya ’Sogokuru’ yanditse akuye inganzo ku gutozwa n’Imana-YUMVE

Aimé Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Sogokuru’ yanditse akuye inganzo ku gutozwa n’Imana. Yavuze ko hari ubwo Imana inyuza abantu ahantu hagoye ku bwo kubatoza kuba ingabo za Kristo nyazo.

Indirimbo ye nshya Uwimana yise ’Sogokuru’ iri mu njyana ya Gakondo y’umudiho wa Kinyarwanda.

Umuhanzi Uwimana yatangaje ibihe yari arimo ubwo yandikaga iyi ndirimbo ’Sogokuru’ anadutangariza ubutumwa nyamukuru yifuje gutambutsamo.

Yagize ati "Natekerezaga ku gutozwa n’Uhoraho, hari ubwo Imana itunyuza ahantu hagoye ku bwo kudutoza kuba ingabo za Kristo nyazo, nyamara iyo turi muri ibyo bihe byo kugeragezwa ntabwo biba byoroshye, hari ubwo tuba dusa n’abagoswe n’amazi, umuyaga ari mwinshi, imbeho y’ubuzima, bisobanuye ko nta gasusuruko k’ubuzima kaba gahari, kandi twanze kunyura muri ibyo bihe neza ntitwaba ingabo z’Uhoraho."

Yunzemo ati "Kuko aho ni ho dutorezwa, ikindi iyo bikaze cyane baracana tukota tugasusuruka, Imana iratworohereza maze hakavamo amashimwe....Igice cya kabiri mba nshaka kuvuga ko n’utabashije n’uwumva ikirenge cye cyenda gukuka Kristo ntawe asubiza inyuma, umusanze wese aramusana agasubirana."

Uwimana ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki uhimbaza Imana ndetse by’akarusho abahanzi benshi cyane bamufatiraho icyitegererezo, ibyatumye banamubatiza akazina ka ’Bishop’. Ni umuhanzi w’umuhanga cyane mu myandikire n’imiririmbire ye.

Umva indirimbo "SOGOKURU" ya Uwimana Aimé

Uwimana Aimé yashyize hanze indirimbo ye nshya yise "Sogokuru"

Tanga igitekerezo