Abayisilamu barizihiza Umunsi wa Eid El Fitr ku wa Kabiri

Abayisilamu bo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena 2019 bazifatanya n’Isi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Uyu munsi wemejwe nk’uw’ikiruhuko mu Rwanda nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida ryo mu 2017.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo binyuze kuri Twitter, yatangaje ko “Hashingiwe ku Iteka rya Perezida n°54/01 ryo ku wa 24/02/2017, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha ko ku wa Kabiri tariki ya 04/06/2019 ari Umunsi w’Ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa EID EL FITR. Eid Mubarak.”

Itangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana rivuga ko “ibirori byo kwizihiza uwo munsi mukuru wa Iddi El Fitri ku rwego rw’igihugu bizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bikazatangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.”

Kuri Eid al-Fitr umwaka ushize, Sheikh Hitimana, yahamagariye abayoboke b’iri dini mu Rwanda kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge biri mu bibazo bihangayishikije urubyiruko.

Igisibo ni rimwe mahame atanu ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Abayisilamu bo mu Rwanda bazizihiriza Umunsi Mukuru wa EID EL FITR kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Tanga igitekerezo