Abaramyi Patient Bizimana na Gahongayire mu batumiwe mu gitaramo “Youth Convention 2019”

Umuryango wa Gikirisitu wigisha urubyiruko cyane mu bigo by’Amashuri, Teens For Christ (TFC) watumiye abaramyi barimo Patient Bizimana na Aline Gahongayire mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cyiswe “Youth Convention 2019” kizabera mu ihema rya Kigali Exhibition Village [ahahoze hitwa Camp Kigali] ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019.

Habayeho impinduka kuko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatanu cyari gisanzwe kibera mu Kigo cy’Amashuri cya Gihogwe.

“Youth Convention 2019’’ yateguwe na Teens For Christ ku bufatanye n’ibigo by’amashuri yisumbuye TFC byigishwamo ijambo ry’Imana kikaba kigamije kwigisha urubyiruko ijambo ry’Imana no kurushishikariza kureka ibishuko rukayoboka inzira nziza.

Iki giterane kizaba gikomeye ugereranyije n’ibyabaye mu myaka yatambutse, cyane ko icy’uyu mwaka cyatumiwemo abaririmbyi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Mu bahanzi bagitumiwemo barimo Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Healing Worship Team n’andi matsinda y’abanyeshuri atandukanye.

Umuyobozi w’Umuryango wa TFC ku rwego w’igihugu, Pasiteri Mbanzabugabo Aminadab, yavuze ko kwimura ahaberaga igiterane byatewe n’uko babonaga ahari hasanzwe hashobora kuba hato.

Yagize ati “I Gihogwe ni hato dukurikije abazitabira nk’uko tubiteganya, ikindi ni kure ku buryo gutega twabonaga bigoranye, twarishyuzaga kuko twashakiraga abana aho kurara n’ibyo kurya.”

“Youth Convention 2019” izatangira saa Saba isozwe mu masaha y’umugoroba.

Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa Issa Noel Kalinijabo uri mu bahuzabikorwa b’iki giterane avuga ko akenshi umuryango wa Teens For Christ mu bigo by’amashuri babwirizamo bigisha ijambo ry’Imana bakanatanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge.

Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa batandukanye nka Felix Mushinzimana, Aminadab Mbanzabugabo n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Pastor David Anderson.

Abazacyitabira nta kiguzi bashyiriweho kuko kucyinjiramo ari ubuntu.

Abaramyi Patient Bizimana na Aline Gahongayire mu batumiwe mu gitaramo “Youth Convention 2019”

Tanga igitekerezo