Abanyarwanda ntibakwiye guterwa ubwoba n’ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus -Past Rutayisire

Rev Past Dr Antoine Rutayisire, uyobora Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, yabwiye abanyarwanda ko badakwiye guterwa ubwoba n’ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuko zashyizweho ku neza yabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus zatangajwe na Minisitiri w’Intebe, zategetse ko abakozi ba leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi.

Imipaka yose yarafunzwe, keretse ku Banyarwanda bataha n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda burakomeza mu gihe ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Past. Rutayisire ubwo yari mu kiganiro Ishusho y’umunsi kuri RTV, yavuze ko aya mabwiriza atari ikintu leta yashyizeho ngo kibangamire abantu, kibuze amadini gusenga, ngo isonzeshe insengero n’abapasiteri, ahubwo ari ikintu cyagiyeho ku bwirinzi no kugirira neza abanyarwanda kugira ngo be kwicwa n’indwara n’ibyorezo.

Past. Rutayisire yakomeje avuga ko urebye abantu Coronavirus imaze kwica ku Isi yose, batangana n’impuzandengo y’abapfaga ku munsi umwe muri jenoside yakorewe abatutsi, atanga ihumure ry’uko Imana yakijije abanyarwanda muri icyo gihe n’ubu ibareba.

Ati “Iyo Mana yadukijije biriya, iracyariho n’ibi izabidukiza. Turi ubwoko bugira ibyiringiro, bufite ubushobozi bwo guhangana kuko twanyuze no mu birenze ibingibi”.

Yakomeje avuga ko nta munyarwanda ugomba guterwa ubwoba n’izi ngamba cyane cyane kuguma mu ngo kuko hari n’ubwo basabwe kuhaguma kugira ngo bahategerereze urupfu. Aha yavugaga mu gihe cya Jenoside.

Ati “Ubu badusabye kuguma mu ngo, ariko nta rupfu ruri mu mihanda. Hari n’igihe twagumye mu ngo ari ukugira ngo urupfu rudusange mu nzu ariko ubu ntabwo ruri budusange mu nzu kuko hari igihe batugumishije mu nzu kugira ngo babone uko bica abantu”.

Umwanya wo kwitekerezaho

Ingamba nshya zatangiye kubahirizwa uhereye ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 saa 23:59, zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri bishobora kongerwa.

Past. Rutayisire yavuze ko iyi minsi yayise umwiherero atari konji, bityo ari igihe umuntu akwiye gusabana na we ubwe, gushyira ubuzima ku murongo, no gusabana n’Imana n’umuryango.

Yasabye abakirisitu kuticwa n’irungu ahubwo bakicara bagasoma Bibiliya, ku buryo uyu mwiherero uzajya kurangira hari impinduka mu buzima bwa buri wese.

Ati “Tuzaveyo turabagirana dufite ibitekerezo bishya dufite imyumvire mishya, dufite icyerekezo gishya kuko twagize umwanya wo kwicara tugatekereza”.

Umubare w’abantu banduye Coronavirus ugeze kuri 19 nyuma y’uko hagaragaye abandi babiri kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe, bose b’Abanyarwanda baherutse gukorera ingendo i Dubai.

Tanga igitekerezo