Abanya-Canada bishimiye ibihe byiza by’amasengesho bagiranye na Apotre Dr Gitwaza-Amafoto

Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration center ku Isi, Apotre Dr Paul Gitwaza ari muri Canada aho yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa. Kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2019, uyu mushumba yagiranye ibihe byiza n’abakirisitu ba Zion Temple muri Canada, mu materaniro yabereye Ottawa mu gace ka Ontario.

Ni amateraniro yitabiriwe n’abakirisitu benshi, aho bari bakiriye n’abashyitsi batari bacye bari baje gusangira ibihe byiza no kumva ijambo ryomora ry’intumwa y’Imana Gitwaza.

Inyigisho Apotre Gitwaza yageneye abanya Canada, zibanze ku Kumenya ukuri no kukugenderamo nk’imwe mu nzira nyakuri yo kubatuka no gutsinda icyaha.

Muri izi nyigisho zabohoye abatari bacye, Apotre Gitwaza yigishije ijambo ry’Imana riri mu byanditswe muri Yohana 8:31, 32 hagira hati “Niba muguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri ; muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Intumwa y’Imana, Dr Gitwaza yibukije imbaga y’abakirisitu bari baje kumva ijambo ry’Imana ko iihe ari iki ngo bamenye ukuri, ndetse ko ariko kuzabafasha kuva mu byaha.

Muri aya masengesho yaranzwe no gusenga ndetse no kwegerana n’Imana mu buryo bufatika, abakirisitu bagaragaje gufashwa gukomeye no guhembuka kw’imitima yabo.

Nyuma y’aya materaniro Apotre Gitwaza yakoreye muri Canada, yararitse abakirisitu bo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri US ko yitegura kuhagera nabo bakagirana ibihe byiza by’amasengesho.

Yagize ati "Mu Cyumweru gitaha ndabageraho. Nzaza tugirane ibihe byiza byo gusenga. Ntimuzibagirwe kurarika inshti n’abavandimwe."

Aya materaniro Apotre Gitwaza yateguje abo muri Arizona azaba kuva tariki 27 kugeza tariki 29 Nzeri 2019, mu rusengero rwa EBENEZER FREE METHODIST mu mujyi wa Phoenix.

Tanga igitekerezo