Abantu ntibakwiriye kwitiranya Covid-19 n’imperuka-Aline GAHONGAYIRE

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline GAHONGAYIRE avuga ko abantu badakwiriye kwitiranya ibihe bya Covid-19 abanyarwanda turimo n’ibihe by’imperuka ko ahubwo bakwiriye gusenga Imana ikayihagarika

Mu gihe abantu bamaze iminsi bari mu bihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19, giterwa n’agakoko ka coronavirus, umuhanzi Aline GAHONGAYIRE avuga ko bakwiriye gusenga ibi bihe bikarangira vuba kubera ko ngo ntabwo ari imperuka.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yatanze kuri Radio ya Kiss Fm yagize ati :”Ibi bihe turimo biragoye, bikomereye buri wese ariko nanone ntabwo abantu bakwiriye kwiheba ngo bacike intege, ibi bihe nubwo bigoye ariko si imperuka abantu ntibabyitiranye, ahubwo icyo twakora nugusenga cyane kandi vuba Imana yacu izabirangiza”.

Uyu muhanzikazi akomeza agira ati :”ubu ndi mu rugo nk’abandi bose ndi gukora imirimo isanzwe yo mu rugo nko guteka n’ibindi ariko nyine mba numva nkumbuye kuba hamwe n’abantu, ibi bihenibirangira numva nzirukanka ngahobera abantu bose nkumbuye kubera ubwuzu bwinshi”.

Uyu muhanzikazi kandi yasoje avuga ko arimo kunoza ibikorwa binyuranye birimo indirimbo yafatanyije n’abandi akaba yiteguye ko ibihe bya Guma mu rugo nibirangira azahita azishyira hanze.

Aline Gahongayire ni umwe mu bagore bamaze igihe kirekire mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse mu buzima busanzwe akaba ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime ndetse yigeze gukora itangazamakuru.

Tanga igitekerezo