Abantu ntibakunda ibintu by’Imana kuko bisharira - Mbabazi Milly wo muri Ambassadors of Christ

Abantu ntibakunda ibuntu by’Imana kuko bisharira - Mbabazi Milly wo muri Ambassadors of Christ.

Umuhanzikazi Mbabazi Milly Kamugisha uririmba muri Ambassadors of Christ Choir yahishuye ko impamvu abahanzi ba Gospel badakundwa cyane nk’abaririmba indirimbo zisanzwe ari uko ibintu by’Imana bisharira.

Ibi Mbabazi Milly yabivuze kuri uyu wa 12 Nyakanga 2020 mu Kiganiro FINE GOSPEL kuri Radio Fine Fm. Agaruka ku rugendo rwe nk’umuhanzi muri Gospel, yavuze ko abahanzi ba Gospel bakora cyane kuko biba ari umuhamagaro ariko nabo bakenera amafaranga cyangwa ubushobozi bwo gutunganya indirimbo kugira ngo zigere ku bantu zikoze neza.

Avuga ko kubona ubwo bushobozi bikomeza kuba imbogamizi kuko abantu badakunda kumva indirimbo z’aba bahanzi baririmba ’Gospel’ ngo babashyigikire nabo babpne ubwo bushobozi.

Yagize ati “Ibintu by’Imana birasharira, abantu benshi bakunda iby’Isi, uzarebe indirimbo dukora tuzishyira kuri YouTube abantu ntibazirebe ndetse burya n’iyo umuntu ari kumva radio akumvaho indirimbo y’Imana ahita ahindura akigira ahandi.”

Mbabazi uretse kuba aririmba muri Ambassadors kuri ubu nawe afite indirimbo ze bwite zirimo iyitwa ‘Nyemerera, COVID19 n’izindi.

Mbabazi avuga ko kugira umugabo we umushyigikira mu mpano ye yo kuririmbira Imana ari kimwe mu byamusunikiye ku gukora umuziki igihe abona afite umwanya wa nyuma yo kuba muri Korali.

Mbabazi yavukiye i Masaka muri Uganda, avukira u muryango w’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, nyuma umuryango we ukaza gutaha mu gihugu kimwe n’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga.
Mu 1998 nibwo Mbabazi yinjiye muri Ambassadors of Christ. Kuririmba abikomora ku babyeyi be cyane cyane Se umubyara kuko nawe yari umuririmbyi.

Tanga igitekerezo