Abahanzi bakwiriye gufata iki gihe cyo kuguma mu rugo nk’amahirwe yo kwegera Imana biruseho -Ishimwe Lorie

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ishimwe Lorie aragira inama abahanzi bagenzi ko bakwiriye kufata iki gihe cyo kuguma mu rugo nk’amahirwe yo kwegera Imana biruseho bityo ikabagura mu buhanzi bwabo ibaha kwandika ibihangano bihindura imitima ya benshi.

Ni mu kiganiro Ishimwe Lorie yagiranye n’ikinyamakuru www.aheza.rw agaruka ku myitwarire ikwiriye kuranga abahanzi muri ibi bihe basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Umuhanzi Lorie aragira inama abahanzi bagenzi ko bakwiriye kufata iki gihe cyo kuguma mu rugo nk’amahirwe yo kwegera Imana. Ati : “Abahanzi bagenzi banjye bakwiriye gufata iki gihe cyo kuguma mu rugo nk’amahirwe yo kwegera Imana biruseho bityo ikabagura mu buhanzi bwabo ibaha kwandika ibihangano bihindura imitima ya benshi.”

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Ndakwizeye’ ikangurira abantu kwizera Imana n’ubwo baba bageze mu bihe biruhije kuko Imana yarahiye ko itazadusiga ahubwo izabana natwe mu byago no mu makuba.

“Ndakwizeye Ndakwizera ,Kuko ushobora byose Mwami wanjye ndakwizeye. Wambwiye ko utazansiga njyenyine mubindushya,Mwami undahirira ko uzabana nanjye mu byago no mu makuba. Uri Imana itivuguruza ,ibyo byose ndabyizeye Mwami ndabyizeye.”

“Uwibera mu bwihisho bw’isumba byose azaragwa ubugingo buhoraho.Wamuhinduriye kuba umugisha mu mahanga yose,umugira umuragwa w’ubwami bwawe,none nizeye ibyo wansezeranyije Kandi bizasohora .”

Umuhanzi Ishimwe Lorie ni umwe mu bagore bagaragaza umurava n’impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umva indirimbo nshya yuje ijwi ryiza ya Ishimwe Lorie ’Ndakwizeye Video Lyrics’

Tanga igitekerezo