Abahanzi ba Gospel bateguye igitaramo cyo gushakira ubufasha umwana urwaye bikomeye

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bateguye igitaramo kigamije gushakira Ishimwe Esther ubufasha bwo kujya kuvurizwa mu Buhinde nyuma y’umwaka akoze impanuka yamuteye ubumuga bwo kutavuga no kutagenda.

Iki gitaramo kizabera Galaxy Hotel kuwa 8 nzeri 2019 gifte inteko yo gufasha Ishimwe Esther kubona amafaranga yo kujya kwivuriza mu Buhinde aho biteganyijwe ko aramutse avuwe n’abaganga b’inzobere yakira.

Mu kiganiro umuhanzi Eddie Mico yagiranye na Aheza.rw yavuze ko ubusanzwe buri mwaka abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bibumbiye mu itsinnda Hope Family bagira igikorwa cyo gufasha birimo gusura abarwayi mu bitaro, gusura abantu abatuye mu cyaro bakabaha ubufasha runaka.

Aba bahanzi barimo batekereza icyo bakora uyu mwaka, nibwo mugenzi wabo yabagejejeho igitekerezo cyo gufasha Esther kuko yari yamusuye umwaka ushize , nibwo Eddie Mico yahisemo guhindura igitaramo yateguraga kikaba icyo gufasha uyu mwana kuko ababyeyi badafite ubushobozi bwo kumuvuza.

Uyu mwana witwa Ishimwe Esther w’i Kabuga yahuye n’uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka y’imodoka yakoze muri 2018 mu kwezi kwa Werurwe (3) ubwo yavaga ku ishuri arimo gutaha, nuko imodoka ita umuhanda iramugonga arakomereka cyane. Iyo mpanuka yamusigiye uburwayi bukomeye dore ko usibye kuvunika amagufwa, yanamusigiye ibikomere ku bwoko. Kugeza ubu ntabasha kuvuga ndetse no kugenda. Biba biteye agahinda cyane kubona abavandimwe be barimo gukina ariko we atabasha kuvuga no kugenda.

Abaganga batangaza ko hari icyizere ko Ishimwe Esther yakongera akaba muzima nka mbere aramutse avuwe neza. Kugira ngo avurwe, hakaba hakenewe agera kuri $20,000 USD mu mafaranga y’u Rwanda akaba angana n’asaga Miliyoni 18. Aya mafaranga aramutse abonetse, uyu mwana yajya kuvurizwa mu Buhinde aho bamaze kubona abaganga bashobora kumuvura agakira. Ni muri urwo rwego abahanzi bo muri Gospel bishyize hamwe bategura igitaramo cyo gukusanya inkunga yo kuvuza uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

Amakuru aturuka ku babyeyi ba Ishimwe Esther vuga ko uyu mwana bamuvurije mu bitaro bitandukanye bya hano mu Rwanda birimo na King Faisal yamazemo amezi atandatu na Polyfam ari naho bari kumuvuriza muri iyi minsi bakaba bajyayo gatatu mu cyumweru bakamugorora ingingo (Physiotherapy). Yavuze ko abaganga b’ibi bitaro byose bakoze uko bashoboye, gusa ngo ntabwo uyu mwana arakira. Yunzemo ko impinduka zirimo kuza gahoro gahoro akurikije uko uyu mwana yari ameze agikora impanuka dore ko yamaze amezi 2 ari muri coma ubwo yari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ababyeyi ba Esther basanzwe ari abakristo, ngo bizeye ko uyu mwana yakira aramutse avuriwe ahari abaganga b’inzobere na cyane ko hari abandi bantu banyuranye bari bafite uburwayi bw’uyu mwana, bavuriwe mu Buhinde bagakira.

Iki gitaramo kizaba tariki 08/09/2019 kibere kuri Galaxy Hotel kuva saa Cyenda n’igice z’amanywa. Kwinjira ni 5000Frw bakaguhamo icyo kunywa kidasindisha.

Bamwe mu bahanzi basuye Esther
Ishimwe Esther atarakora impanuko yari anezerewe hamwe n'umuryango we

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Stand For Esther Charity concert’ hazaba hari abahanzi banyuranye barimo ; Eddie Mico, The Pink, Rene Patrick, Aline Gahongayire, James&Daniella, Joy Kaqueen, Dinah Uwera, Colombus, Di Spin, Kavutse Olivier, Arsene Tuyi, Ashimwe Dorcus n’abandi benshi. Ukeneye kugira inkunga utanga kuri Esther, ushobora guhamagara imwe muri izi nimero : 0785708897, 0788439060.

Tanga igitekerezo