Abahanzi 2 babarizwa muri Sky label bizihirije isabukuru y’amavuko umunsi umwe

Umuhanzi Babou melo na Kagame Manzi Justin babarizwa muri Sky label bihizije isabukuru y’amavuko icyarimwe maze batangaza ko ari ibyishimo bidasnzwe kuba bombi baba muri label imwe bakanavukira itariki imwe.

Ni kuri uyu wa gatanu taliki 28 nzeri 2020, ubwo Aheza.rw yamenye ko aba bahanzi baririmba indirimbo zo kuramyan no guhimbaza Imana bizihije isabukuru y’amavuko bakaba babibona nk’ibintu bidasnzwe kuba basangiye label babarizwamo bakanaba bavukira italiki imwe.

Twavuganye na Manager wa Sky label ku murongo wa telefone atwemererako Aribyo kandi abifuriza ibyiza byose biva ku Mana, ati "nibyo rwose bavukira rimwe Kandi ndabifuriza ibyiza byose biva kumana".

Twanamubajije ku mikoranire yabo atubwirako mbere y’uko COVID -19 izamo yateguraga igitaramo gikomeye cya Kagame Manzi Justin cyo gushyira hanze ibyigisho bye asanzwe akorera kuri radio umucyo mu kiganiro Ahera h’ahera .ndetse ko yapangaga n’ibindi bikorwa nk’ibitaramo no kujyana Babou melo muntara zitandukanye harimo : Musanze,Rubavu,Huye, Nyagatare,Muhanga ndetse ko COVID-19 nivamo bizasubukurwa

Manager Gakwaya Jean de Dieu yanavuzeko umurimo wo gufasha abahanzi usaba kwihangana no gusenga cyane kuko urushya ariko nyuma hazazamo kugororerwa

Umuhanzi Kagame Manzi na Babou Melo ni bamwe mu bahanzi bakizamuka ariko ubona ko bafite imbere heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzi Kagame Manzi Justin
Umuhanzi Babou Melo (hagati) ari kumwe n'abanyamakuru

Tanga igitekerezo