AMAKURU IHURIZO RIKOMEYE KURI CHORALE DE KIGALI NA ALARM MINISTRIES BATEGURAGA IBITARAMO MURI UKU KWEZI

Nyuma y’inama y’abaminisitiri yaraye ibaye mw’ijoro ryiya 14/12/2020 , hafashwe ingamba zitandukanye harimo nizijyanye n’amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe , ubusabane n’ibirori bitandukanye byo kwidagadura byaba ibibera murugo cyangwa ahandi ibi byose Inama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro ko bihagarikwa .

Iyi myanzuro isohotse mugihe Chorale de Kigali na Alarm Ministries bari bafite ibitaramo muri iki cyumweru turimo, bamwe bari taliki ya 19 ukuboza mugihe Alarm Ministries yo yarifite igitaramo taliki 20 Ukuboza 2020 .

Kugeza ubu haribazwa byinshi , bamwe batangiye kwibaza nimba ibi bitaramo bigikomeje , mugihe bivugwa ko hari abari batangiye kugura amatike y’igitaramo cya Chorale de Kigali , ninako igitaramo cya Alarm ministries amakuru atugeraho nubundi cyasaga nkaho kitagikunze , bikavugwa ko hari hakiri ibiganiro byuko italiki yagombaga guhindurwa bikaba taliki ya 27 Ukuboza 2020 , ibyemezo byaraye bifashwe byabaye ihurizo rikomeye kuri Alarm Ministries ndetse na Chorale de Kigali , igitegerejwe n’icyo aya matsinda yateguraga ibitaramo aribuze gutangariza abakunzi bayo bari bategerezanyije igishika cyinshi ibi bitaramo ndetse nicyo iri bubasezeranye.

Usibye kandi kuba Alarm Ministries na Chorale Kigali byahuye n’ihurizo rikomeye , insengero zari zarahawe iminsi ibiri yo guterana muminsi y’imibyizi yongeye gukurwaho ndetse hanasabwa ko abasenga badakwiye kurenza 50% by’umubare insengero zakira.

Benshi bari bafite amashyushyu y'igitaramo cya Chorale de Kigali
Alarm Ministries ni rimwe mu matsinda akunze gukora ku mitima y'abitabiriye igitaramo cyabo

Tanga igitekerezo