ADEPR yasobanuye iby’ibaruwa isaba abakristo gutanga amaturo bakoresheje ikoranabuhanga

Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Rev Karuranga Ephrem, yavuze ko ibaruwa bandikiye abakristo bababwira uburyo batangamo amaturo babikoze nyuma y’uko hari bamwe bari bagize icyo kibazo cyo kubura uko bayatanga.

Ni nyuma y’impaka zakurikiye itangazo ryasohowe n’iri torero rimenyesha abakristo uburyo bwo gutangamo amaturo aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko bidakwiye.

Mu batanze ibitekerezo harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, akaba n’Umuyoboke wa ADEPR, yavuze ko muri ibi bihe iri torero ritari rikwiye kwaka amaturo ahubwo ryagombaga gufata ku yo abakirisitu batuye rigafasha abakene baryo.

Itangazo ryo ku wa 20 Werurwe 2020, ryashyizweho umukono na Rev Karuranga rivuga “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko duhanganye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Rev Karuranga avuga ko ‘zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda harimo no guhagarika amateraniro y’abantu benshi.”

“Bityo mu rwego rwo korohereza abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, mbandikiye iyi baruwa mbagezaho uburyo butatu bwatoranyijwe bwakwifashishwa.”

Ubwo buryo burimo gukoresha uburyo bw’umudiyakoni [agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero. Gukoresha uburyo bwa konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakiristu.

Hari kandi uburyo bwo gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisitu.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Rev Karuranga yavuze ko gutura ari uburenganzira n’ubushake bw’umuntu.

Yavuze ko “Abakristo bari batangiye kuduhamagara bibaza uburyo bari butange amaturo, kandi hari n’ikibazo cy’uko tudakomeza gukomeza guhererekanya amafaranga mu ntoki duhitamo kubwira Abapasiteri gufasha abakristo abafite ubushobozi bagatura.”

Yakomeje avuga ko “Twebwe icyo twabakanguriye cya mbere ni ugufashanya twari twabikoze ku Cyumweru twifashishije radio yacu.”

Bamwe mu bakristo bavuga ko gutanga icya cumi n’amaturo ari umuco batojwe kuva bakiri bato kandi ari ngombwa kuko Itorero rigomba kubaho kuko batanze ayo maturo ari nayo mpamvu abafite ubushobozi bayatanga.

Ibitekerezo

  • Nukuri aba bantu biyita abakozi b’ Imana barakabije guharabika Imana ninda yabo nini, ninde wababwiyeko umurimo w’ Imana ushyigikirwa n’amafaranga !? Barabona Isi nu Rwanda turi mukaga, bo aho bari barigutekereza amafaranga ! Biteye isoni kabisa.

  • Imiceri n’akawunga n’isukari na Nido byabashiranye none ngo na maturo yo gukora umurimo w’Imana,ariko yeee

  • Ibyumwuka ntago bisobanurirwa abanyamubiri kubwira umuntu ngo ature muribibihe biragoye kubyumvu ariko abazi icyo gutura bivuze barabyumva gutura numurimo mwiza wo kwikiranura n’Imana ntago aritegeko kdi uwo murimo iyo uwukoze uwukunze Imana ibikwibukiraho kumunsi mubi

  • Nibisambo byambaramakote gusa ninde waguhamagara ngaguhamafranga adakora se yaba yayakuye hehese mwibeshya mwazengereje abantu mubiba ahubwo rib izabarebe nuko mugira abakiristu binjiji gusa nahubundi njye ntimwantubirira

  • Mana mfite agahinda kabiyita abakozi bawe barya ibyabakene p jyira uze usenye sekibi yinjiye mubantu ninda nini zabo

  • Ntago ndi umunyarwanda ,ariko nta bibazo nobamo ngo bimbuze gutanga amashikanwa , kandi nizereko ADEPR nta tegeko yashizeko ahubwo yashatse kworohereza ababishaka .

  • ark aka sakumiro aba Bari mukaga isi ifite ibibazo byayikurizamo no kurimbuka bwikiremwa muntu aba nabo ngo amaturo muzanyunyuza iminsi yintama zanyu kugera ryari ? aritorero nabakrist murikigihe ninde wagafashije undi ?? nimurebe abayoboke badafite uko bari kubona icyo kurya muriyi minsi mumufashe mwore kumushinyagurira shame on you

  • Sinzi impamvu abantu babigizeho ikibazo kdi prèsque amadini menshi yo mu Rda yamenyesheje abakristo babo uburyo batangamo amaturo.
    None kuki ADEPR mwayigize insina ngufi akaba ariyo mukomeza kuvugaaaaa ?
    Niba abakristo bari kubaza uko batura bagomba kubasubiza.
    Hari umukristo wabasabye ubuvugizi ?ikindi mumenye ko Hari abafite frw twese ntitureshya ntitunakora bimwe.
    Niba umuntu acuruza pharmacy,ibyo kurya,iby’isuku ...akaba yumva ashaka gutanga ituro nkuko yabimenyereye ibyo bibabangamiyeho iki ?none mwatukanyeeeee !izo mpuhwe ra !!!cg mwari mufite gahunda yo gutukana
    n’ubundi ?

  • Nukuri buri wese azi neza ibihe turimo, kubw’ibyo rero ntagahora gahanze iki cyorezo kizashira kuko igihugu n’isi muri rusange bari gutanga umusanzu wabo ngo barebe uburyo isi yakongera kubaho nta Corona virus, nkuko bahora bafata ingamba ku bibazo bitandukanye isi ijya ihura nabyo. Ndizera ntashidikanya ko abo bose bari gushaka ibisubizo bahagarikiwe n’Imana kandi kubera ubuntu bwayo izaduha gutsinda. Ikijyanye n’amaturo byo ndimva nta mukozi w’Imana wabirenganiramo kuko uretse kuba aribo bayakira sibo agenewe aturwa Imana, ibyo abakozi b’Imana bakoresha iby’Imana numva twareka Imana ikazajya ibibibariza. Reka dukomeze kwitwara nk’abana b’Imana. Mu gitabo cyera "Holy Bible numvise ko Imana yakijije ubwoko bwayo mubihe bikomeye, " ku Nyanja itukura, mu Butayu, nahandi hatandukanye". Butyo rero ntitukagaragaze ko dukunda Imana ariko yaduhaye umuceri gusa. " Mu byiza n’ibibi dushime". Imana ihoraho nihabwe icyubahiro.

  • Njyewe haricyo ntekereza, ubuyobozi bwa rayon sport ko bwasabye inkunga abafana kugirango ikipe Ibone uko ikomeza kubaho kandi ko ntabyacitse yabayeho, kuki iyo bigeze Ku banyamadini tubyambika indi shusho y’ubusambo, kwikunda no kwikubira ??

    Itorero ryacu ryadutoje gukorera Imana in any situation kandi mbona ntacyo bakoze kidasanzwe nkuko na fans ba rayon batanze inkunga yo kuyishyigikira natwe Niko dukomeje guterwa ishema no gukorera itorero ryacu !

  • Hari abantu bakomeje ibikorwa byabo ubu bakaba Bari kubona inyungu, niba bifuza gutanga ituro ndetse n’icyacumi nta kibazo kirimo.wasanga abari kubirwanya n’ubundi batajya batura.No muribi bihe bigoranye IMANA irahari tugomba gukomeza ibikorwa byo kuyiramya.

  • Aka ni agahinda pe, kuki mwimitse ibondo mukibagirwa Imana koko ?
    Ubwo se uwo mupasteur amariye iki abantu kubijyanye n’agakiza. Imana iti urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpanye nawe. Ariko hari umunsi bizashyirwa ahagaragara byose. Bavandimwe turi ku rugamba turwana n’umuvumo w’ibicumuro byacu, kdi mwibuke ko kwizera Kristo biruta ibikorwa dushyira imbere. Ducishwe bugufi twiyambure ibyubahiro twihaye maze tuba abana bato dutakambire DATA wa twese uri mu ijuru, twature Kdi twihane. Imana idufashe kdi ibashe kutwumvisha binyuze mu ijambo ryaYo.

  • Ntacyobitwaye kubawabuyafite ukayatanga kuko ntategeko ririmo

  • Ark nubwo mbona ibintu bamwe babigize intamba abandi urwenya no guhanga ark harimo ikibazo. Iyo Rev. Karuranga avuga kuriya birashoboka ko ababibumajije bahari. Ark ndibaza impamvu ataribo yasubije agasubiza n,abatabimubajije ? Ubundi Amaparuwasi menshi agira amakonti icyindi hari icyo bita umudiyakoni uhoraho ibyo nta mukristo wa ADEPR utabizi. Ndibaza abo bamuhamagaye bari bakijijwe uwo munsi ? Ubundi se ko abakozi batanga icyacumi ukwezi gushize abacuruzi n,abahinzi bayabika icyumweru cyashira bayabazanira utekereza ko umuntu ufite umutima wo gutura yananiwe kubika icyacumi n,amaturo ngo icyi cyorezo nicyirangira azatūre ? K,uburyo afata umwanya wo guhamara Umushumba mukuru !!!

    Gusa muba mwivuyemo gacye gacye !! Mumenyeko murimo kugenda mudukora ku maso buhoro buhoro. Ubu bamwe insengero zenda kutugwira nti mwanakibwiriza byibura ngo murebe umudugudu inyubako yananiye muwutere inkunga ahubwo n,ukwirwa mutubwira ngo budget ntiyuzuye ngo twikosore ukagirango n,amande mwaduciye !!!! Amafranga ubundi abakristo n,ibikorwa byabo byinjiza muyashyira he ? Cg hari icyigega cg ADEPR cyizagoboka abakristo mu bihe bizaza ?

Tanga igitekerezo