ADEPR Gatenga yatumiye abavugabutumwa bakomeye mu giterane kivuga ku kugaruka kwa Yesu

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ryateguye igiterane gikomeye cyo gusobanurira abakirisitu ibyo kugaruka kwa Yesu, cyatumiwemo abavugabutumwa b’abahanga barimo Rev. Pastor Nzabonimpa Canesius, Rev. Pastor Simon Pierre bakorera ivugabutumwa mu Karere ka Rusizi na Pastor Zigirinshuti Micheal.

Ni igiterane kizamara iminsi itanu kizatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 18 Kanama 2019 kizabera kuri ADEPR Paruwasi ya Gatenga.

Mu minsi y’imibyizi kizajya gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro (6h00-21h00) naho ku wa gatandatu no ku cyumweru gitangire saa munani kugera saa mbiri z’ijoro (14h00-20h00).

Iki giterane cyitezweho guhembura imitima ya benshi no gufasha abakirisitu gusobanukirwa ibijyanye no kugaruka kwa Yesu, kizitabirwa n’amakorali atandukanye yo muri ADEPR azafatanya n’abavugabutumwa kubwiriza ubutumwa bwiza.

Umuyobozi w’Umudugudu wa ADEPR Gatenga, Pastor Bwate David, yavuze ko iki giterane cyateguwe hagamijwe gukora ivugabutumwa ryibutsa abantu ibijyanye no kugaruka kwa Yesu.

Yagize ati “Turararikira abantu kuzitabira iki giterane kugira ngo bazabashe gusobanukirwa ibijyanye no kugaruka kwa Yesu nk’uko byanditse muri Yohana 14:3 ‘Igihe Yesu yajyaga mu ijuru yasize isezerano kuri bose bizera kuzuka kwe : “Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.”

Yakomeje ati “Muri iki giterane twatumiyemo abasaza b’inararibonye mu gusobanura iyi ntego barimo Rev. Nzabonimpa Canisius na Rev Ngendahayo Simon Pierre bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR. Hazaba hari na Pastor Zigirinshuti Michel uzwiho kwigisha inyigisho nk’izi hamwe n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.’’

Iki giterane cyatumiwemo n’amakorali atandukanye azaturuka hirya no hino mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali nka El Bethel ya ADEPR Kacyiru, Goshen ya ADEPR Rwampala, Isoko y’Amahoro ya ADEPR Kamashashi n’izindi zikorera umurimo w’Imana mu Gatenga nka Holy Nation, Ukuboko kw’Iburyo, Beura, Nyota Alfajiri na Elayo.

Muri ADEPR Gatenga ni hamwe mu hantu hazwiho kuba ibihe by’ububyutse bukomeye bunyura mu masengesho ahabera yaba Nibature, ayo gutabaza Imana, umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, ayo kwirirwamo ku wa Kane ayo benshi mu bahagana bise "I Yerusaremu".

Rev, Pastor uri mu bajyanama bakuru ba Biro Nyobozi ya ADEPR yatumiwe muri iki giterane
Umuyobozi w’Umudugudu wa ADEPR Gatenga, Pastor Bwate David, yararitse abakirisitu kuzitabira ari benshi
ADEPR Gatenga yatumiye abavugabutumwa bakomeye muri ADEPR mu giterane kivuga ku kugaruka kwa Yesu

Tanga igitekerezo