ADEPR : Abaregwa kunyereza akayabo k’amafaranga bagiye gusubira mu butabera

Abahoze ari abayobozi b’Itorero ADEPR barimo Bishop Sibomana wari Umuvugizi na Tom Rwagasana wari umwungirije, bagiye gusubizwa mu rukiko baburana mu bujurire ku byaha byo kunyereza umutungo w’itorero.

Ku wa 6 Nzeri 2019 nibwo abantu 12 baregwa muri iyo dosiye bazitaba Urukiko Rukuru ku byaha byo kurigisa umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abatumijwe n’urukiko ni Mukabera Mediatrice ; Beninka Bertin ; Rwagasana Thomas, Nzabarinda Tharcisse ; Mukakamari Lynea ; Sindayigaya Theophile ; Niyitanga Salton ; Twizeyimana Emmanuel ; Mutuyemariya Christine ; Sibomana Jean ; Sebagabo Muyehe Leonard na Gasana Valens.

Baregwa icyaha cyo kurigisa umutungo ungana na 2 530 395 614 Frw yagombaga kwishyura umwenda wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) no kubaka Dove Hotel, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, guhimba no gukoresha inyandiko.

Umucamanza wa mbere mu Ukuboza 2018 yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho. ADEPR yahise ijuririra icyo cyemezo.

Urukiko rwavuze kandi ko Sindayigaha ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw, no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe. Mukabera Lynea we yahamijwe kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 500 000Frw.

Sindayigaya we yategetswe guha ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32Frw yanyerejwe, akayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka. Rwategetse kandi Sindayigaya na Mukakamali gufatanya kwishyura amafaranga angana na miliyoni ebyiri afatwa nk’igihembo cya avoka.

Mukakamali we yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 500 000Frw. Urukiko rwanategetse Sindayigaya na Mukakamali gufatanya gutanga amagarama y’urubanza angana na 20 000Frw.

Tanga igitekerezo